AmakuruPolitiki

RDF yabeshyuje abiyitiriye urubuga rwayo bagatangaza intambara muri Congo

Ubuyobozi bw’ Ingabo z’ Igihugu RDF bwanyomoje amakuru yasakaye none Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023 ku rubuga rwa Twitter rwa Konti yiyitiriye ko ari iy’ ingabo z’ u Rwanda ivuga ko RDF itewe ubwoba n’ Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC na Guverinoma ya kongo.

Muri iryo tangazo hari aho rivuga ngo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ndetse akanaba n’ umugaba  w’ Ikirenga wa RDF azohereza ingabo n’ ibitero mu Mujyi wa Goma ku wa Mbere w’ Icyumweru gitaha.

Rikomeza rivuga ko RDF yamye yiteguye iyi ntambara igihe kirekire ngo none bariteguye bameze neza ndetse banafite intwaro zihambaye. Rigasoza rivuga ko baje.

Iyo witegereje itangazo RDF yabeshyuje uhita ubona ko ari itangazo RDF yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri rivuga ko ibabajwe n’ urupfu rw’ umusirikari wayo waguye mu bikorwa by’amahoro by’ Umuryango w’ Abibumbye muri Central Africa bahinduyemo amagambo.

Ndetse n’abazi iby’ inyandiko zikoreshwa mu buyobozi zigira icyo bita reference. Ku itangazo RDF yashyize ahagaragara rifite reference ya RDF/MPR/A/10/07/23 mu gihe itangazo ritari ukuri ryo rifite reference ya RDF/MPR/A/10/10/23 bityo bikagaragaza ko ari itangazo rihimbano.

 

Itangazo RDF yatanze ry’ Ukuri

Itangazo ryitiriwe RDF ritari ukuri. 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger