RDC: Urukiko rwemeje umukandida watsinze amatora bidasubirwaho
Urukiko rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’itegekonshinga rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru rukiko rutangaje uwatsinze amatora nyamara Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wari warasabye ko uru rukiko rwaba ruretse kubitangaza.
Fayulu yahise atangaza ko ibyakozwe n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga ari ‘ihirikwa ry’ubutegetsi ryitwaje Itegeko Nshinga’.Yavuze ko atazemera Tshisekedi nka Perezida ndetse asaba abaturage bose kubigenza batyo.
Ati “Nta banga ko mwantoreye kuba Perezida ku majwi ari hejuru ya 60 % ariko Komisiyo y’Amatora n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga bahimbye ibitandukanye n’ibyavuye mu matora ku mpamvu idasobanutse. Ibi ni uguhirika ubutegetsi hitwajwe Itegeko Nshinga.”
“Ni njye Perezida wemewe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kubera iyo mpamvu ndasaba abaturage ba Congo kutemera undi muntu uziyitirira uyu mwanya ndetse no kutumvira amategeko azaturuka kuri uwo muntu.”
Ku wa Mbere muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo hategerejwe intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziyobowe na Perezida Paul Kagame zigamije kumvikanisha impande zitavuga rumwe.