RDC: Tshisekedi yahinduye guverinoma
Ejo ku wa Kane nijoro tariki ya 23 Werurwe, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi yashyizeho guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 58 barimo Abaminisitiri b’ Intebe bungirije 6, Abaminisitiri 28, Abanyamabanga ba Leta 9 n’ Abaminisiritiri bungirije 13.
Iyo guverinoma nshya yashyizwe hanze abicishije mu itangazo ryanyuze kuri Radio na Televiziyo y’Igihugu (RTNC). Muri iyi guverinoma yashyizemo abanyapolitiki bazwi cyane muri RDC aribo Vital Kamerhe wagizwe Ministiri w’Intebe Wungirije Ushinzwe Ubukungu na Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Ibikorwa by’Ingabo z’ igihugu.
Izi mpinduka zibaye mu gihe byari byitezwe kuko zibaye mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza 2023, aho Tshisekedi ashobora kwiyamamariza manda ya kabiri.
Jean Pierre Bemba yabaye Visi Perezida wa RD Congo guhera ku itariki 17 Nyakanga 2003 kugeza mu Kuboza 2006. Yashinze Umutwe witwaje intwaro witwaga Mouvememnt de la Liberation du Congo waje guhinduka ishyaka bituma mu 2006 agira amajwi ya kabiri ku mwanya wa Perezida. Muri Mutarama 2007 yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu 2018 ubwo yari yakoreye urugendo ku mugabane w’Uburayi yafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) afungwa imyaka 10 azira ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba yarabereye umuyobozi zakoze ubwicanyi ndengakamere no gufata abagore ku ngufu muri Centrafrique. Afungwa imyaka 8 ataraburanishwa kugeza ubwo 2016 yaje gukatirwa maze 2018 ararekurwa asoje ibyaha yaregwaga.
Naho Vital Kamerhe ni inshuti ya hafi ya Tshisekedi, akaba umwaka ushize yaranagizwe umwere nyuma yo gufungwa mu 2020 ashinjwa kunyereza imari ya leta igera kuri miliyoni hafi 48 z’amadolari ubwo yari umukuru w’ibiro bya perezida Tshisekedi. Bemba na Kamerhe ni bamwe mu binjiye muri guverinoma igizwe n’abantu 58. Ni abantu bakomeye kandi bamaze igihe muri politiki ya Congo bashobora gushyigikira Tshisekedi mu minsi ibanziriza amatora.