RDC: Perezida Tshisekedi yahaye gasopo abihayimana batamushyigikiye
Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023 Perezida Felix Antoine Tshisekedi yahaye gasopo abihayimana badashyigikiye ubutegetsi bwe. Yabivuze ubwo yitabiraga Yubire y’ imyaka 25 ya Musenyeri Emmanuel Bernard Kasando i Mbuji Mayi.
Ibyo bibaye nyuma yaho mu cyumweru gishize inama y’ Abepisikopi Gatolika ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yanenze imiyoborere ya Tshisekedi ndetse inagaragaza ko ubutegetsi bwe buri guhohotera no gutambamira ubwisanzure bw’abatavugarumwe n’ubutegetsi, gushyigikira ivangura no gukoresha ubucamanza mu kwikiza abatavugarumwe n’ubutegetsi.
Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku bantu bari bitabiriye iyo Yubile yavuze ko ashaka “kuburira abantu bo muri kiliziya gatolika bari kuyobya abaturage.” Yagize ati: “Muri Kiliziya hari abantu bakagombye kwigisha urukundo ubumwe n’ uburinganire nyamara bafashe umurongo wo gucamo igihugu mo ibice bityo rero ntabwo nzemera ikintu nk’ icyo kuko bagomba kwigisha amahoro no kutabogama.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ inama y’ Abepisikopi Gatolika muri RDC risaba abanya Congo “kudashukwa”, ahubwo bakazitorera abayobozi mu bwisanzure ndetse banabasaba kuba maso ntibakoreshwe nabi nk’ uko byagenze mu matora ya 2018. Riragira riti: “Kugira ngo hazabe amatora yizewe, rubanda rwa Congo rusabwe gukanguka!”