AmakuruPolitiki

RDC: Ingabo za Sudani y’Epfo zageze muri Congo

Ejo ku Cyumweru tariki ya 2Werurwe 2023 i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hageze abasirikare barenga 40 ba Repubulika yaSudani y’Epfo baje  kwifatanya n’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) zagiye guhosha imirwano mu Burasirazuba bw’ iki gihugu

Iri ni itsinda rito ry’ abasirikari ribanjirije abandi gusa ntibizwi igihe abandi basirikare bo muri Sudani y’Epfo 750 bazazira nk’ uko yabisezeranye ko izabohereza.

Ingabo za Sudani y’Epfo ni zo za nyuma zihageze mu zemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu bo muri EAC zo koherezwa mu burasirazuba bwa DR Congo, mu nama yabo yabereye i Bujumbura muri Gashyantare 2023.

Bari mu mutwe w’ingabo z’ibihugu birindwi bigize umuryango wa EAC, washyizweho mu kwezi kwa gatandatu mu 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, zigenzura aho ingabo zo mu mutwe wa M23 zivuye mu bice zari zarigaruriye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger