RDC: Iguriro rutura ryo mu Mujyi wa Lubumbashi ryafashwe n’inkongi.
None kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 ahagana saa yine za mu gitondo mu mujyi wa Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inkongi y’ umuriro yafashe Iguriro rutura rya Jambo Mart riherereye ku muhanda wa Maman Yemo. Ni inkongi y’umuriro yatwitse igice kinini cy’inyubako kigashya kigatokombera n’ibirimo bikaba umuyonga.
Kugeza ubwo umutangabuhamya yaganirizaga Yabisonews hari hataramenyekana icyateye iyo nkongi ndetse anavuga ko nta modoka ishinzwe kuzimya yari yaca iryera. Yakomeje avuga ko bagiye kubona bakabona umuriro mwinshi muri iyo nyubako bityo bakaba bakeka ko yaba ari umuriro w’amashanyarazi waba wabiteye. Umutangabuhamya avuga ko Izi nkongi ziterwa n’umuriro mubi w’amashanyarazi.
Iyi nkongi ibaye kuri iri guriro rya Jambo Malt ibaye inkongi ya gatatu ibaye mu mujyi wa Lubumbashi mu gihe kitarenze ukwezi. Gusa abayobozi b’umujyi wa Lubumbashi n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Amashanyarazi(SNEL) bakomeje gushakira hamwe igisubizo k’icyo kibazo.
Iri guriro rya Jambo Mart niryo guriro rinini riherereye i Lubumbashi. Jambo Mart ni iguriro ryashinzwe na sosiyete yitwa Societe des Personnes de Responsabilite limite ((SPRL) ifite intego yo gukora ubucuruzi ubwo ari bwo bwose. Icyicaro cy’iyo sosiyete giherereye ku muhanda nimero 528 ku muhanda wa Mama Yemo, mu mujyi wa Lubumbashi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).