RDB yazanye Umukino mushya ufasha uwukora gutembera u Rwanda yibereye mu kirere
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyazanye umukino mushya uzajya ukinwa hifashishijwe umutaka, ukazajya ufasha abawukina gutembera igihugu banyuze mu kirere boshye abari mu ndege.
Iyi siporo izwi nka “Paramotoring” yamuritswe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo.
Iyo siporo itari imenyerewe mu Rwanda yatangirijwe mu Karere ka Huye, gusa izanagezwa no mu turere twatoranyijwe nka Karongi, Rubavu no muri Nyungwe nk’uko RDB ibitangaza.
Uyu mukino uzajya ukorwa ku bufatanye n’ishyirahamwe rishinzwe imikino ikinirwa mu kirere “Rwanda Flying Sports Club”, rizajya ritanga ubumenyi ku bazayikora.
Uyu mukino ukinwa hifashishijwe umutaka usanzwe ukoreshwa mu basimbuka mu ndege ariko ukaba ufite umwihariko ko wo uba ufite akamoteri kawuha ingufu zo gukomeza gutembera mu kirere.
Uyu mukino uje ukurikira yashyizweho amagare ajyanye n’imihanda n’inzira ku buryo bizorohera abazajya bakora uwo mukino wo kunyonga amagare.
Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko iyi siporo yitezweho kongera umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda birebera ibyiza bitatse u Rwanda imbonankubone.
“Twishimiye gutangiza iyi siporo yo kunyongera amagare mu misozi nka kimwe mu bice bishya by’ubukerarugendo. Abashyitsi bazashobora kwirebera ubwiza bw’igihugu imbona nkubone.”Belise Kariza uyobora igice gishinzwe ubukerarugendo muri RDB.
RDB yizera ko inzira izwi nko ku “Isunzu rya Nil” ari kimwe mu bizakurura ba mukerarugendo, kuko ubusanzwe buri mwaka hasurwa n’abarenga 5.000.