RDB yatesheje agaciro ubusabe bwa Senderi International Hit
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) mu gusubiza ikibazo cy’umuhanzi Senderi International Hit wavuze ko yari akwiye gutumirwa n’iki kigo aho kugira ngo bakoreshe indirimbo ze adahari kandi inzara iri kumwicira i Kigali cyavuze ko kitakishyura uyu muhanzi kuko hari uwo cyari cyahaye ikiraka cyo gucuranga mu muhango wo Kwita Izina.
Mu itangazo RDB yasohoye kuri uyu wa 17 Nzeri 2018 ivuga ko itakora amakosa yo guhonyora igihangano cy’umuhanzi kandi ari yo ishinzwe kurengera umutungo mu by’ubwenge. Iki kigo cyakomeje gisobanura ko indirimbo za Senderi zaracuranzwe mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi, byakozwe na Dj wari wahawe ikiraka cyo gususurutsa abantu bitabiriye uriya muhango, ngo ntibyakabaye bibazwa RDB kuko hari abo yari yashinze akazi ko gucuranga.
Hagendewe ku itegeko No31-2009 ryo kuwa 26-10-2009 ku ngingo 213, RDB yavuze ko iyo idakoresha Dj muri kiriya gikorwa bakaba aribo babyikorera bari kubyirengera. Bongeyeho kandi ko bitari kuba ngombwa ko basaba uburenganzira umuhanzi bwo gucuranga ibihangano bye kuko ngo igikorwa cyo ‘Kwita izina’ kidakorwa hagamijwe ubucuruzi.
Kugeza ubu uyu muhanzi uvuga ko ari mumitima ya y’abaturage kubera ibihangano bye ntacyo aratangaza kuri iritangazo ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyashyize hanze.
“Nk’urwego rushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ubutaha mwazajya mudutumira tukabaririmbira. kuko ntunzwe na biriya bihangano byanjye mwacuranze ndetse n’ibindi byinshi mfite ariko uyu munsi inzara yanyiciye i Kigali izo ndirimbo zacu nyinshi ziri mu mitima y’abaturage b’aho mu Majyaruguru n’ahandi hose mu gihugu no hirya no hino ku Isi kandi zihuza ubuyobozi n’abaturage. Murakoze kumva icyifuzo cyanjye Imana ibongerere imigisha nanjye izangereho umwaka utaha.”
Aya ni amwe mu magambo Senderi yari aherutse gutangaza nyuma yo kumva ibihangano bye bikoreshwa mu muhango wo kwita Izina wabaye ku wa 7 Nzeri 2018 adahari kandi ntabindi biraka yari afite icyo gihe.
Ubu butumwa Senderi yari yanditse kuri instagram, bwakuruye impaka ndetse benshi bavuga ko kuba ibihangano by’uyu muhanzi byacuranzwe we yakagombye kuba yishyuwe cyangwa agatumirwa akabiririmba ahari nawe akagira icyo abona.
Senderi yatuye agahinda RDB yakoresheje ibihangano bye ku buntu kandi inzara imwicira i Kigali