Amakuru ashushye

RDB yahishuye icyatumye ihitamo gukorana na Arsenal

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, cyatangaje impamvu bahisemo ikipe ya Arsenal ngo bagirane amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo binyuze mu cyiswe “Visit Rwanda”.

Tariki ya 23 Gicurasi 2018 nibwo inkuru yabaye kimomo ko U Rwanda rwagiranye amasezerano yo gutera inkunga ikipe ya Arsenal ikina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’ubwongereza, English Premier League, gusa iyi kipe nayo ikajya yambara imyenda yamamaza ubukerarugendo mu Rwanda hakoreshejwe ijambo “Visit Rwanda” bazajya rizajya rigaragara ku myenda y’abakinnyi ba Arsenal.

Kuva ubwo haba muri Afurika ndetse no ku Isi hose batangiye kwibaza impamvu u Rwanda rwateye inkunga ArsenaL , abenshi bavugaga ko ari ugusesagura amafaranga. Gusa ariko hari n’abatangazwaga n’uburyo u Rwanda rwabayemo Jenoside rugeze ku rwego rwo gutera inkunga ikipe nka Arsenal, ibi bigatuma barukurira ingofero.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi nibwo umuyobozi wa RDB , Clare Akamanzi yatangaje ko impamvu bahisemo Arsenal ari ukugira ngo bakube kabiri amafaranga yinjizwaga n’ubukerarugendo.

Yagize ati:”Intego y’igihugu ni ugukuba kabiri amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo akava ku madorali ya Amerika miliyoni 404($404m) akagera kuri miliyoni 800($800m), Ibi ntiwabigeraho udakoze, ariko ukoranye imbaraga ukanamenyekanisha u Rwanda byagerwaho. Ubu mutuze mureke Isi isure u Rwanda.”

Muri aya masezerano y’imyaka itatu u Rwanda rwagiranye na Arsenal, abakinnyi ba Arsenal bose nukuvuga abagabo, ikiye y’abana ndetse niy’abagore, bazajya Bambara imyenda yanditseho ngo “Visit Rwanda” ku kaboko, basura u Rwanda ndetse bahugure abatoza b’amakipe ya hano mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu gihugu.

Iri jambo “Visit Rwanda” [Sura u Rwanda] rizajya niragaragara kuri Stade ya Emilate ndetse no ku byapa bakoreraho ibiganiro nyuma cyangwa se mbere y’umukino. Uretse ibi amavideo agaragaza ibyiza by’u Rwanda nka Pariki n’ibindi, azajya yerekanwa kuri stade.

U Rwanda rumaze kuba kimwe mu bihugu bihagaze neza mu bukerarugendo, ku buryo rwagiye ruza imbere mu bikorwa byose biranga igihugu gifite ibidukikije bikurura abantu. Ku bijyanye n’amafaranga yaba yishyuwe Arsenal kuri ubu bufatanye, ntibiratangazwa.

Clare Akamanzi uyobora RDB yavuze ko impamvu bahisemo Arsenal ari ukugirango bakube kabiri ibyinjizwa n’ubukerarugendo
Perezida Kagame afana Arsenal
Twitter
WhatsApp
FbMessenger