RD Congo: ababarirwa muri 50 baguye mu mpanuka ya gariyamoshi
Abantu babarirwa muri 50 bitabye Imana, abandi benshi barakomereka ubwo gariyamoshi yateraga umuhanda wayo mu mujyi wa Mayibaridi ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
CNN dukesha iyi nkuru yahamirijwe aya makuru na Steve Mbikayi, Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu ma saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa kane, mu mujyi wa Mayibaridi uherereye mu Burasirazuba bwa Tanganyika.
Uyu muyobozi yanihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Encore une catastrophe !
Déraillement à 3h du matin ds le Tanganyika aux environs de la localité Mayibaridi.
Bilan provisoire:50 morts et plusieurs blessés !
Au nom du gvt ,je présente les condoléances aux familles éprouvées. Réunion en cours pr des dispositions à prendre.— STEVE MBIKAYI (@Cartesien243) September 12, 2019
Magingo aya icyaba cyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana, gusa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakunze kugaragara impanuka nyinshi zihitana ubuzima bw’abantu.
Urugero nko muri Werurwe uyu mwaka, ababarirwa muri 24 bari biganjemo abana baguye mu mpanuka ya gariyamoshi yabereye mu ntara ya Kasai.
Muri 2017 na bwo abarenga 30 bitabye Imana muri iki gihugu, ubwo gariyamoshi yari itwaye amakontineri ya mazutu yataga umuhanda ikagwa mu mugezi, mu majyepfo y’intara ya Lualaba.