AmakuruCover Story

RCS yatangaje ko imfungwa n’abagororwa bemerewe gusangira n’abagize imiryango yabo iminsi mikuru

Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS rwatangaje ko abantu bafite ababo bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu gihugu bemerewe kubasura kuri uyu wa Kabiri bakishimana nabo umunsi mukuru wa Noheli.

Muri iyi gahunda ibaye ku nshuro ya mbere imfungwa n’abagororwa bose baraba bemerewe gusurwa bakazanirwa ibyo kurya no kunywa bidasindisha ndetse n’imbuto mu gihe ubusanzwe abazanirwaga ibyo kurya ari abafite ibyangombwa bibibemerera.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, (RCS), SSP Sengabo Hillary, iki gikorwa kigamije gusangiza abagororwa ibyishimo by’iminsi mikuru nabo bakishimana n’imiryango yabo. Iki gikorwa cyose kikaba kirakorerwa mu magereza yose yo mu gihugu.

Yagize ati “Ubusanzwe abazanirwaga amafunguro n’imiryango yabo, ni ababaga bafite urupapuro ruturuka kwa muganga ariko isurwa ryo kuri uyu wa kabiri ntawe riheza ku kuzanira amafunguro umuntu wese uri muri gereza.”

SSP Sengabo yakomeje avuga ko nta muntu wemerewe kuzanira umugororwa ibisindisha kuko byo binyuranyije n’amategeko agenga imfungwa n’abagororwa.

Ubuyobozi bwa RCS bwa RCS bwavuze ko gusura abagororwa ku munsi ubanziriza uwa Noheli bidakuyeho gahunda isanzweho y’isura ya buri wa Gatanu wa buri cyumweru.

Uru rwego kandi rwatangaje imfungwa n’abagororwa bataraza kubona ababasura bazahabwa amafunguro aturutse mu mirima ya za gereza mu rwego rwo kwishimira umunsi mukuru wa Noheli.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger