RBC: Muri 2030 u Rwanda ruzagabanya imfu z’ababyeyi n’abana birenze inshuro 2
Ku wa Kane taliki ya 14 Ukwakira 2019,umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick, yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bari munsi y’imyaka itanu, birenze inshuro ebyiri.
Hateganyijwe kandi kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwita ku bintu bitandukanye by’ubuzima, birimo isuku, kuboneza urubyaro, kwivuza neza n’ibindi bituma ubuzima bw’umuryango burushaho kuba bwiza.
Ibi yabitangaje ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga bukomatanyije, bwo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, ku rwego rw’igihugu cyatangirijwe mu karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga, akagari ka Ryaruhanga mu mudugudu wa Mubuga.
Yavuze ko imfu z’ababyeyi zizagabanywa zikava kuri 210 bakagera kuri 70 ku babyeyi 100.000, n’imfu z’abana zikava kuri 50 zikagera kuri 25 ku bana 1.000 bavuka. Dr. Ndimubanzi yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’iz’abana ku buryo imibare yabaganutse.
Ati “Ariko ubu ku ntego z’iterambere rirambye turasabwa kongeramo imbaraga kugira ngo dushobore kugabanya imfu z’ababyeyi nibura inshuro eshatu n’imfu z’abana inshuro ebyiri. Ubwo rero birasaba ko twongeramo imbaraga ntitwirare, ahantu hose tugakora. Ariko harimo n’uruhare rw’imiryango ku giti cyabo, abagabo n’abagore natwe twese tuba muri sosiyete.”
Uhagarariye mu Rwanda ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Mwinga Kasonde, yashimye u Rwanda ko ruri mu bihugu bike by’Afurika byabashije kugera ku ntego z’ikinyagigumbi, ruba kandi mu bihugu bike by’Afurika byageze ku ntego yo kugabanya igipimo k’imfu z’abana bari munsi y’imyama itanu mu 2015.
Yakomeje avuga ko mu gihe Isi yose ishyize imbere kugera ku ntego z’iterambere rirambye hakenewe gukorwa byinshi. Ati “U Rwanda rufite intego rushaka kugeraho mu myaka 11 iri imbere.”
Yakomeje avuga ko kugabanya izo mfu atari ibintu byakwikora, ahubwo bisaba u Rwanda gufatanya n’abaturage. Ati “Ibi si ibintu bigiye kuba byoroshye, ni ikintu u Rwanda rugomba gukora rufatanyijemo n’abaturage nk’aba mbona hano.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, nka tumwe mu turere tuza imbere mu bipimo biri hasi mu by’ubuzima, yasobanuriye itangazamakuru ko impamvu akarere kabo kakiri ku kigero cyo hejuru yaba mu bana bagwingiye, abarwaye inzoka zo mu nda n’ibindi, ari uko abaturage batarumva neza gahunda z’isuku n’izindi.
Ati “Ariko ubukangurambaga nk’ubu nzi neza ko ari ikibatsi baba badushyiriyemo; nk’uko twahoraga n’ubundi dukora ubwo bukangurambaga tugiye ukomeza dukaze ingamba kugira ngo buri muturage wacu yige kujya akaraba mbere yo kurya, nyuma y’ubwiherero, igihe umubyeyi atunganya umwana. Ibyo byose turakomeza kubibashishikariza, kubibatoza kuko kwigisha ni uguhozaho, umuco w’isuku ntube uw’iki gihe cy’ubukangurambaga gusa”.
Ku ruhande rw’abaturage, Nyiramugeni Losalie wo mu murenge wa Mubuga, avuga ko amazi bayafite hafi kuko babubakiye za kano ariko hakiri ababyeyi bakirwaza inzoka mu bana no ku bantu bakuru bakirimo.
Muri iki cyumweru, hazatangwa serivise z’ubuzima zirimo: Gutanga ikinini k’inzoka cya Mebendazole ku bana bafite kuva ku mezi cumi n’abiri (12) kugeza kuri mirongo itanu n’ikenda (59), n’ikinini cya Albendazole ku bana bafite kuva ku myaka itanu (5) kugeza kuri cumi n’itanu (15) ; Gutanga Vitamine A ku bana bafite kuva ku mezi 6 kugeza kuri 59.
Ku bijyanye n’imirire hazapimwa umuzenguruko w’ikizigira cy’akaboko kuva ku mezi 6 kugeza kuri 59. Mu karere ka Rusizi by’umwihariko, ku bantu baturiye ikiyaga cya Kivu n’igishanga cya Bugarama, hazatangwa n’ikinini cya Praziquantel kuva ku bantu bafite imyaka 15 kujyana hejuru.