Rayvanny yasubije abamushinja ibyo kwitukuza
Rayvanny ubusanzwe witwa Ray¬mond Mwakyusa umwe mu baririmbyi bahagaze neza muri Tanzania ukorera umuziki we muri Wasafi Records yatunguwe no kumva ko hari abantu bamushinja ibyo kwisiga amavuta ahindura uruhu cyangwa kwitukuza.
Mu cyumweru gishize, Rayvanny yibasiwe n’igice kimwe cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzania bamushinja ko yisize amavuta atukuza , ibi byaje bivuye kumafoto uyu muhanzi yari aherutse gushyira ahagaragara yambaye ikabutura yicaye muri studio za Times FM.
Rayvanny ubwo yari mu kiganiro na Ijumaa Wikienda, yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa avuga ko atazi impamvu ishingirwaho n’abamushinja kwitukuzango ni ibintu atigeze anatekereza kuzakora na rimwe.
“Mwa bantu mwe ibyo bintu birava hehe? Ab’Isi ntibajya babura icyo bavuga, urabizi hari amafoto nashyize ku mbuga nkoranyambaga nsa n’inzobe cyane mu gihe hari andi mafoto abantu basohora ugasanga ndi igikara. Ndakeka aho ariho abantu bahera bavuga ko nitukuje, ibyo si ukuri.”
Rayvanny avuga ko hari abantu baba bashaka gukwirakwiza ibihuha gusa , no gusiga izina ryabandi icyasha , ibyo kwitukuza ngo ni ibinyoma bidafite aho bishingiye.