AmakuruImikino

Rayon Sports:Hateranye inama ya komite yafatiwemo imyanzuro irimo kwirukana umwe mu bayobozi bayo

Komite y’umuryango wa Rayon Sports, yateranye ejo ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, hafashwe imyanzuro 5 igomba guhita ikurikizwa harimo guhagarika Rutagambwa Martin wari umujyana wihariye mu bya tekinike wa perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate.

Ni inama yitabiriwe n’abagize komite y’umuryango wa Rayon Sports barimo n’abaperezida b’icyubahiro b’iyi kipe nka Muvunyi Paul, Dr. Rwagacondo Claude, Ruhamyambuga Paul na Ntampaka Theogeni.

Ni inama yabaye nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi wumvikana mu itangazamakuru hagati ya Rayon Sports na Skol nk’umuterankunga w’ikipe, ahanini bitewe no kutumvikana ku ngingo yo kuvugurura amasezerano bafitanye.

Imyanzuro eshanu yafatiwe muriiyi nama

  • Komite yaguye ya Rayon Sports yemeje amafaranga itazajya munsi mu gihe cy’ubwumvikane na Skol(birinze kuyatangaza, mbere basabaga miliyoni 251 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka avuye kuri 66)
  • Komite yaguye ya Rayon Sports yamaganye amagambo asebya umuryango wa Rayon Sports, ubuyobozi n’abakozi ba Rayon Sports yavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Skol, Ivan Wullfaert
  • Komite yaguye ya Rayon Sports yasabye ibisobanuro byimbitse umuyobozi wa Skol ku magambo yumvikanye(audio) mu binyamakuru tariki ya 19 Gashyantare 2020
  • Komite yaguye ya Rayon Sports yasabye komite nyobozi ko ya kwitonda igashaka umutoza mukuru bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020(umuvugizi w’iyi kipe aherutse gutangaza ko yabonetse ndetse azerekanwa kuwa kabiri w’iki cyumweru.
  • Komite yaguye ya Rayon Sports yasabye perezida wa Rayon Sports guhagarika umujyanama we wihariye mu bya tekinike(Rutagambwa Martin) kubera amagambo yavuze ku bayobozi ba Rayon Sports

Ni inama yari yitabiriwe n’abagize komite nyobozi ya Rayon Sports, abaperezida b’icyubahiro, abajyanama, abakozi ba komisiyo ndetse n’abakozi b’ikipe basanzwe barimo umuvugizi Nkurunziza Jean Paul na CEO, Itangishaka King Bernard.

Sadate yasabwe guhagarika umujyanama we, Martin Rutagambwa
Umuyobozi wa Skol yasabwe ibisobanuro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger