Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere Amagaju yisubirira mu cyiciro cya kabiri

Jonathan Rafael da Silva na Mudeyi Suleiman bahesheje amanota atatu Rayon Sports yakesheje rusengo imbere y’ikipe y’Amagaju FC, Rayon Sports ihita ifata umwanya wa mbere mu gihe Amagaju ihise ikatisha itike iyerekeza mu cyiciro cya kabiri.

Ni mu mukino wabereye i Nyamagabe kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yagiye i Nyamagabe iri ku mwanya wa kabiri irushwa na APR FC inota rimwe, yagiye ishaka gutsinda kuko yari izi neza ko mu gihe yakura amanota atatu imbere y’Amagaju FC yari guhita ifata umwanya wa mbere, niko bigenze kuko umukino urangiye ari 1-2.

Umunya-Brazil Raphael Da Silva ni we watsinze igitego cya mbere ku munota wa 14 kiba nicya mbere atsinze muri Azam Rwanda Premier League yagezemo mu Ukuboza umwaka ushize, yacitse ba myugariro b’Amagaju ari kumwe na Djabel, asigarana n’umunyezamu ubundi ashyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 86 Irambona Eric yarenguye umupira mu izamu urenga umunyezamu Pacifique usanga abakinnyi Mudeyi Suleiman ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri mu gihe igitego kimwe rukumbi cy’Amagaju cyatsinzwe na Emmanuel.

Kugeza kuri uyu munsi wa 27 wa shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere irusha inota rimwe APR FC iri ku mwanya wa kabiri.

Amagaju FC yari yabanje mu kibuga Twagirimana Pacifique, Ndikumana Tresor, Biraboneye Aphrodice, Dusabe Jean Claude, Rutayisire Egide, Usengimana Jean Pierre, Mugisha Josue, Irambona Fabrice, Ndikumana Bodo, Uko Ndubuise Emmanuel, Tuyishime Emmanuel.

Mu gihe Rayon Sports yari yabanjemo Mazimpaka Andre, Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Irambona Eric, Niyonzima Olivier, Mutsinzi Ange, Ulimwengu Jules, Habimana Hussein, Mugheni Kakule, Manishimwe Djabel na Raphael Jonathan Da Silva.

Uko indi mikino yarangiye.

Kiyovu Sports 3-Espoir 0

Musanze FC 2-Sunrise FC 1

Twitter
WhatsApp
FbMessenger