AmakuruImikino

Rayon sports yemeye kwishyura umwenda ibereyemo Sarpong iniyemeza kumutunga kugeza agiye

Nyuma y’igihe ikipe ya rayon sports itangaje ko yirukanye uwarirutahizamu wayo, Michael Sarpong ikanamusaba kuyishyura umwenda ayibereyemo, impande zombi zamaze kumvikana gutandukana mu mahoro.

Ibi bibaye nyuma y’aho ku ya 23 Mata ari bwo amakuru y’iyirukanwa rya Sarpong muri Rayon sports yari yagiye hanze mu ibaruwa yandikiwe n’iyi kipe ivuga ko yasheshe amasezerano bari bafitanye imushinza imyitwarire idakwiriye irimo no kwibasira umuyobozi wayo Bwana Munyakazi Sadate.

Mu ibaruwa yagiye ahagaragara kuri uyu wa mbere Gicurasi igaragaza ko Rayon sports n’uwahoze ari umukinyi wayo, rutahizamu Sarpong bashyize umukono ku masezerano yo gutandukana mu mahoro.
Ni amasezerano agaragaza ko buri ruhande rwagize ibyo rwiyemeza n’ibyo rwigomwa rugomba kuzuza.

Muri aya masezerano harimo ko rutahizamu Michael Sarpong yatiruye ibikoresho by’ikipe yari afite ndetse na we yemera guhara umushahara w’ukwezi kwa kane cyo kimwe nk’abandi bakinyi ba Rayon sports.

Mu byo ikipe ya rayon sports yemeye ku ruhande rwayo, iyi baruwa igaragaza yemeye guhara amadorari 612 yahaye Sarpong ho itike.

Iyi kipe kandi yanemeye kwishyura sarpongo umushahara w’ukwezi kwa gatatu ungana na 950 000 frw ndetse n’uduhimbazamushyi tungana na 175 000 frw, yakoreye ku mikino iyi kipe yakinye n’amakipe ya AS Muhanga, Gicumbi Fc, Heroes, Bugesera, Mukura na Kiyovu sports fc.

Iyi kipe kandi yavuze ko izakomeza kwishyurira Michael Sarpong ubukode n’ibyo kurya muri ibi bihe bya covid-19 kugeza igihe azasubirira iwabo cyangwa akajya aho ari ho hose yahitamo.

Muri iyi baruwa, Rayon sports ivugamo ko itazishyuza Sarpong ibindi bikoresho byasigaye; Rutahizamu Sarpong yashimiye umuryango wa Rayon sports yamugize uwo ari we uyu munsi anasaba imbabazi ku wo yaba yarababaje wese ndetse avuga ko azahora ari umwe mu bagize iyi kipe.

Iyi baruwa yasinyweho na Perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadate ndetse na Michael Sarpong we ubwe ivuga ko bumvikanye gutandukana mu mucyo yavanyeho impungenge z’uko iyi kipe yari kujyanwa mu nkiko na sarpong ku kuba yaba yaramwirukanye bidakurikije amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger