Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yemereye Bakame kujya ahandi asezerana amagambo akomeye cyane

Ndayishimiye Eric [Bakame] wari umunyezamu ngenderwaho wa Rayon Sports mu myaka itanu ishize yemerewe kuyisohokamo nyuma yo gushinjwa ubugambinyi bwo kuyitsindisha no kwirukanisha umutoza .

Bakame yari amaze iminsi atangiye ibiganiro na AFC Leopards yo muri Kenya ndetse n’andi makipe atandukanye. Ntibyamworoheye ubwo yasabaga Rayon Sports ibyangombwa bimuhesha inzira yo kwinjira mu yindi kipe ariko ubu byose biri mu buryo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018, nibwo Bakame Eric yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yabonye ibaruwa imwemerera kuva muri Rayon Sports. Mu gusezera, Bakame yanagarutse ku bibazo byabaye mu minsi yashize aho yashimangiye ko ‘yabeshyewe’ ndetse ko atigeze agambanira ikipe nk’uko babimushinje.

Mu myaka itanu Ndayishimiye Eric Bakame wari kapiteni  muri Rayon Sports, yabaye umwe mu bakinnyi ngenderwaho, anakundwa na benshi mu bafana bamufataga nk’intwari.

Mu ntangiriro za Kamena 2018, yabaye igicibwa muri Rayon Sports ashinjwa  kugambanira ikipe ngo itsindwe maze abatoza birukanwe nkuko byumvikanye mu kiganiro yagiranye n’undi muntu kuri telefoni.

Ubutumwa Bakame yanditse kuri Facebook asezera:

Urugendo rwanjye mu ikipe ya Rayon Sports rwatangiye Tariki ya 12 Nyakanga 2013, rubaye rusubitswe Uyu munsi Tariki ya 17 Ugushyingo 2018.

Imyaka 5 ni myinshi ndi mu ikipe ya Rayon Sports, Ikipe yambereye Umuryango mwiza, ndayishimira bikomeye mu gihe cyose, umunsi ku munsi mwamfashe nk’umwana wanyu, ndabibashimira.

Natanze imbaraga Nari mfite zose n’ubwenge bwanjye mu gihe nari mu ikipe ya Rayon Sports, nkora ibishoboka byose, ngo ikipe ya Rayon Sports igere ku musaruro mwiza.

Ndashimira muri rusange abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, abatoza bose twakoranye, abakinnyi bose nabanye namwe muri iyi myaka 5, abaganga b’ikipe ya Rayon Sports, abakozi bose bose b’ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko mwe Abafana ba Rayon Sports sinziko nabona uburyo mbashimira, ariko Muri macye Ndabasabira umugisha utagabanyije ku Mana.

Hari ibyabaye mu minsi ishize bitagenze neza, ariko ndababwiza ukuri n’umutima nama wanjye, ko nta na rimwe nigeze ntekereza kugambanira Ikipe yanjye, nta na rimwe nakoze iryo kosa, nta rimwe ariko, nk’uko nabeshyewe kenshi.

Mu mutima wanjye Hari ukuri ku byabaye byose kuva mu kwezi kwa 6. Singombwa ko mbigarukaho kuri ubu, icyiza ni ukureba imbere ubuzima bugakomeza. 
Hari abashatse gusiga izina ryanjye icyasha, babigambira ku bushake bwabo, ntazi icyo dupfa, ariko nta kibazo mfite njye.

Abakomeje kumba hafi ndabashimira mwese, Umuryango wanjye uciye mu bihe bikomeye mu minsi ishize yose, ndabashimira ko bakomeje kumba hafi.

Umufasha wanjye, umujyanama wanjye, abanyamategeko, abayobozi batandukanye bamfashije, mwarakoze cyane. By’umwihariko ndashimira Itangazamakuru rya Siporo hano mu Rwanda ku kazi mukomeza gukorera umpira.

Umutima wanjye warababaye, ariko ubu ndizera ko byose birangiye, nzagaruka kandi meze neza kurusha Bakame Mwamenye mbere.

Perezida Muvunyi, Ndagushimiye cyane, kuba ukoze ibishoboka byose ibibazo bikarangira. Rayon Sports ni Umuryango wanjye. Ndifuriza Rayon Sports ibyiza byose bishoboka mu bihe biri imbere, abakinnyi muzakomeze mukore mushimishe abafana. #GIKUNDIRO ni Umuryango! Ejo cyangwa  ejobundi Imana nibishaka Nzagaruka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger