Rayon Sports yemeje umusimbura wa Robertinho wamaze gutandukana na yo
Amahirwe y’ikipe ya Rayon Sports yo kugumana Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo nk’umutoza wayo yamaze kuyoyoka, Hyuna yo kunanirwa kumvikana na we kubijyanye n’amafaranga yayisabaga.
Robertinho wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, amakuru avuga ko yasabaga Rayon Sports umushahara wa 3,500$ ku Kwesi kugira ngo akomeze kuyitoza, Rayon Sports ikavuga ko aya mafaranga ari mesnhi ari na yo mpamvu yemeye gutandukana na we.
Amakuru avuga ko uyu mutoza n’abungiriza be; Ikamba Lemlem(Nkunzingoma Ramadhan) na Wagner de Nascimento bashobora kwerekeza mu kipe ya APR FC bisa n’aho amaze gutandukana n’umutoza Zlatico.
Umutoza ugomba gusimbura Robertinho muri Rayon Sports ni Ovambe Mathurin Oliviel ukomoka muri Cameroon, ari na we ugomba kuyitoza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup nk’uko bigaragara kuri liste y’abakinnyi n’abatoza Rayon Sports yatanze muri CECAFA. Uyu mutoza azaba yungirijwe na Mwiseneza Djamal.
Mu gihe uyu mutoza yaba adashimwe na Gikundiro, hari abandi batoza bane bashobora guhabwa inshingano zo gutoza iyi kipe, harimo Umurundi Olivier Niyungeko utoza ikipe y’igihugu cye iheruka gusezererwa mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri.
Abandi batoza barimo Kaze Cedrick wahoze atoza Mukura VS nyuma akajya gufata amasomo y’iby’ubutoza i Barcelona muri Espagne, Irambona Masoud Juma uheruka kwirukanwa na AS Kigali cyo kimwe n’undi mutoza ukomoka i Burundi witwa Wembo Sutché.