AmakuruImikino

Rayon Sports yazanye igikurankota muri 11 bayo b’ibanze , ikeneye gutwara ibikombe byose

Myugariro w’Umunya-Sénégal, Omar Gningue, wakiniraga AS Pikine yo muri icyo gihugu ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ngo asinyire ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko bumvikanye.

Uyu musore w’imyaka 27 waje mu ikipe y’umwaka muri Shampiyona ya Sénégal iheruka, ari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Uyu musore wari ugifite amasezerano muri iyi kipe akaba yarahise atangira ibiganiro na Rayon Sports ari na ko iyi kipe y’i Nyanza iganira na As Pikine.

Aha, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nyakanga ni bwo amakipe yombi yaje kwemeranya ko Rayon Sports yishyura ibihumbi 25$ igahabwa uyu myugariro waje mu Ikipe y’Umwaka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Sénégal kumwe na Aliou Souané waje muri APR FC.

Mu kwezi kwa 6 nibwo iyi kipe ye yari yamaze kumwongerera amasezerano y’imyaka 2, bivuze ko Rayon Sports yaguze amasezerano muri iyi kipe.

Oumar Gningue unakinira Ikipe y’Igihugu ya Sénégal y’abakina imbere mu gihugu, akaba yafashe indege kuri uyu wa Gatanu aho ategerejwe i Kigali ku mugoroba, agahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu myugariro wo hagati akaba asanze abandi bakinnyi iyi kipe yaguze nka Fitina Omborenga warekuwe na APR FC, Richard Ndayishimiye wavuye muri Sunrise, Niyonzima Olivier Seif wakinaga muri Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Ikipe y’Amagaju ndetse n’abandi.

Iyi kipe iri butangire imyitozo kuri uyu wa Gatanu, izatangaza Umutoza Mukuru n’Uwungirije kuri uyu wa kabiri w’icyumweru gitaha, aho imyitozo ibanza iri bube ikoreshwa n’umutoza Rwaka Claude.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger