Rayon Sports yatsinze AS Kigali yarangije umukino ihawe amakarita abiri atukura
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda, itsinze igitego 1-0 AS Kigali. Iyi kipe y’Abanamujyi yanashoje umukino yeretswe amakarita abiri atukura.
Ni mu mukino wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu mukino amakipe yombi yawuhuriyemo aheruka kwitwara nabi muri shampiyona, kuko Rayon Sports yari iheruka gutsindwa 2-1 na Kiyovu Sports, mu gihe AS Kigali yari yarirwaye nabi mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona itsindwa 1-0 na Sunrise.
Uyu mukino kandi wari witezweho kwerekana uko umutoza Masoud Djuma wakoreye amateka muri Rayon Sports aza kwitwara imbere y’ikipe yahoze atoza, ndetse no kureba niba uyu mutoza ukomoka i Burundi aza kubona amanota atatu ye ya mbere nyuma y’imikino itanu atoza AS Kigali.
Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, Rayon Sports igerageza uburyo bw’ibitego, mu gihe AS Kigali yarangwaga no gukora amakosa menshi yayiviriyemo amakarita atatu y’umuhondo mu gice cya mbere.
Iki gice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yakigiriyemo ibyago kuko yakivunishirijemo Kakule Mugheni Fabrice wari wahaye akazi gakomeye AS Kigali.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, Rayon Sports yafunguye amazamu ibifashijwemo n’Umunya-Ghana Michael Sarpong uzwi nka Balotelli. Hari ku munota wa 47 w’umukino. Ni nyuma y’umupira Djabel yateye ugonga umutambiko, ugarutse usanga uyu munya-Ghana ahagaze neza ahita awutereka mu rucundura.
AS Kigali yahise itangira kubaka umukino ngo irebe ko yakwishyura iki gitego, gusa Rayon Sports iyibera ibamba.
Rayon Sports yaje kongera kwigaranzura Abanyamujyi mu minota ya nyuma y’umukino, gusa ntiyabyaza umusaruro uburyo yagiye ibona ahanini ama Coup Franc yabaga aturutse ku makosa y’abakinnyi ba AS Kigali.
Igitutu cya Rayon Sports ni cyo cyakoze kuri AS Kigali mu minota ya nyuma y’umukino, binayiviramo amakarita abiri atukura yeretswe abasore bayo: Rurangwa Mossi(wari ukoreye ikosa kuri Rutanga wari wamuzonze) na Ishimwe Kevin(wari ukuruye Mugisha Girbelt.)
Gutsinda AS Kigali bifashije Rayon Sports kujya ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 15 inganya na APR FC, gusa aba bakeba babiri bazanahura ku wa gatatu batandukanywa n’uko APR FC izigamye ibitego 10 kuri 07 bya Rayon Sports.
Ni mu gihe kandi Masoud Djuma na AS Kigali ye bagumye ku mwanya wa 15 n’amanota ane, ndetse n’umwenda w’ibitego bine.