Rayon Sports yatsinze APR FC iha Abafana bayo Pasika
Ikipe ya Rayon Sports igarutse mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Ni umukino wari washyuhijwe cyane mbere y’uko utangira, ugakomezwa n’uko amakipe yombi ari gushaka igikombe cya shampiyona.
Cyakora cyo mu kibuga umukino ntabwo wari ushamaje cyane, kuko amakipe yombi yakinnye yakaniranye.
Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’uburyo buke bw’ibitego ku mpande zombi. APR FC yabonye uburyo bwaturutse ku ishoti rikomeye Muhadjiri yateye mu izamu rya Rayon Sports, gusa umupira ukurwamo n’umuzamu Mazimpaka Andre.
Rayon sports na yo yabonye Coup-Franc enye imbere y’izamu rya APR FC, gusa imipira yose yagiye iterwa na Rutanga yagiye ifatwa neza n’umuzamu Kimenyi Yves.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka mu rwego rwo kongerera imbaraga amakipe yabo. Zlatko wa APR FC yinjije mu kibuga Imran Nshimiyimana wasimbuye Niyonzima Ally, na Nshuti Innocent wasimbuye Byiringiro Lague.
Robertinho we yakuye mu kibuga Prosper Donkor na Iradukunda Eric Radu, yinjiza Manishimwe Djabel na Mugisha Gilbert.
Impinduka ku makipe yombi zatumye asatirana mu minota ya nyuma y’umukino.
Rayon sports ibifashijwemo na Sarpong, yabonye igitego mu minota itatu y’inyongera. Ni igitego uyu munya-Ghana yatsinze kuri Penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel yari akoreye kuri Mugisha Gilbert.
Gutsinda APR FC byafashije Rayon Sports kugaruka mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona, kuko ubu irushwa na yo amanota atatu yonyine.Ni mu gihe shampiyona ibura imikino irindwi ngo isozwe.
[team_standings 32825]