Rayon Sports yatangiye imyitozo n’abakinnyi 6 b’abanyamahanga, perezida wayo yibutsa abakinnyi ikintu gikomeye
Ku.mugoroba wo kuwa kabiri tariki 14 Nzeli 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2021/2022 gusa ntabwo itanga icyizere kubera uko yitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi.
Ni imyitozo yayobowe na Lomami Marcel, umutoza wungirije ndetse na Sacha, umutoza wa kabiri wungirije. Masudi Djuma, umutoza mukuru Ari mu Burundi aho yagiye gushyingura se umubyara uheruka kwitaba Imana.
Rayon Sports yatangiye imyitozo kuri uyu mugoroba ifite Abakinnyi 25 barimo 6 b’Abanyamahanga bari mu igeragezwa.
Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe muri Rayon Sports bagifite amasezerano ndetse n’abashya bamaze gusinyira iyi kipe barimo Mugisha François bita Master wagarutse muri iyi kipe avuye muri Bugesera FC, Muvandimwe JMV wavuye muri Police FC, Mitima Isaac wavuye muri Sofapaka yo muri Kenya, Byumvuhore Trésor wavuye muri Gasogi United, Mushimiyimana Mohamed wavuye muri APR FC na Mico Justin wavuye muri Police FC.
Manace Mutatu na Kwizera Olivier nibobakinnyi basanganywe amasezerano batakoze imyitozo.
Hari ikindi cyiciro cy’abakinnyi Bari mu igeragezwa ry’ibyumweru 2 barimo na Mackenzie Nizigiyimana wigeze kunyura muri Rayon Sports.Harimo kandi rutahizamu Mantore Jean Pipi uvuye mu igeragezwa muri Yanga.
Imyitozo yatangiye Saa cyenda n’igice, itangizwa na Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele wahaye ikaze abakinnyi bashya n’abatoza, abibutsa ko intego ya Rayon Sports ari igikombe.
Imyitozo yo kuri uyu wa kabiri kwari ukwiruka gusa. Umutoza Lomami yavuze ko bitari kuba byiza kwihutira kubakinisha umupira nyamara hari hashize igihe badakora imyitozo. Avuga ko mu myitozo izatangira uri uyu wa gatatu mu gitondo aribwo bazatangira gukora ku mupira buhoro buhoro.
Abakinnyi bashya ba Rayon Sports batangiye imyitozo barimo Mitima Isaac, Muvandimwe JMV na Mico Justin.