Abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports basuye ku Mulindi w’Intwari aho basobanuriwe ubutwari bwa FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’inkomoko y’igikombe cy’Amahoro barimo gukinira.
Bahasuye kuri iki Cyumweru mbere y’umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasuyemo Gicumbi FC.
Ku Mulindi wa Byumba, ubu hahinduriwe izina hitwa ku Mulindi w’Intwari, aha haziritse amateka yose y’urugamba rwo kubohora igihugu, niho ingabo APR zari iza FPR Inkotanyi zateguriye urugamba rwo kubohora igihugu banahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rayon Sports ibaye ikipe ya mbere isuye aha hantu hari amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, bakaba barasonanurirwe byinshi ndetse berekwa bimwe mu bice by’ingenzi bigize uyu musozi byafashije FPR Inkotanyi kugarura amahoro mu gihugu.
Basobarurirwaga amateka y’aha hantu
Iyi niyo ndake Nyakubahwa Perezida wa Repubulika(icyo gihe yari umugaba mukuru w’ingabo) yakoreshaga n’abo bari kumwe mu kwihisha umwanziIki ni igiti kiswe icy’ubumwe n’ubwiyunge kigaragaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kuko ari ibiti bibiri byakunze bigahita bihuraAha niho bita mu irembo, ni giti gikoze nk’umuheto n’ikindi cyakimereyemo kimeze nk’umwambi utamitse, ndetse n’ariya mashami ari ku ruhande agereranywa n’imyambi y’inyongeraIgice cy’aho ubuyobozi bw’ingabo za APR(RPA) babagaIyi niyo nzu Gen. James Kabarebe yabagamo, akaba cyo gihe yari umunyamabanga wa Paul KagameIki kibuga nacyo gifite amateka akomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, kuko niha abasirikare ba mbere baherewe amapeti, ni naho b’abasirikare 600 bahagurkiye bajya muri CND, hakaba ari naho ikipe APR FC yashingiweIyi ndake yakoreshwaga n’abanyapolitiki ba FPR igihe babaga batizeye umutekano waboAha bari bari mu ndakeNtabwo hacyitwa ku mulindi wa Byumba …hitwa ku mulindi w’intwaliAha ni ho hari ibitaro bikuru bya gisirikareIyi ndake nayo yari mu gice cya RPA Command Wing yakoreshwanga n’ingabo z’abari n’abategarugori bari bayobowe na Anne Gahongayire, aho iyi ndake kandi iri hari n’inzu bakoreshaga, yo ikaba itarigeze ivugururwa mu rwego rwo guhora hibukwa aho bari bari uko hari hameze, ikaba ihora ikorerwa isuku gusa