Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Maroc
Rayon Sports yamaze gusinyisha Lahssaine Ayoub w’imyaka 21 ufite inkomoko muri Maroc aho yakiniraga ikipe ya Raja Casablanca ikaba na ekipe yazamukiyemo.
Uyu mukinnyi akina mu kibuga hagati, ni umukinnyi wakuriye mu bato b’iyi kipe, akaba aje muri Rayon Sports nk’intizanyo ya Raja Casablanca.
Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko uyu mukinnyi azaba ari umukinnyi wayo mu mwaka utaha w’imikino.
Ibi bikaba ari bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.
Rayon Sports n’ikipe ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino utaha, uretse uyu mukinnyi iyi kipe ikaba ifite umubare mwinshi w’abakinnyi bari mu igeragezwa.
Mu mikino iheruka iyi kipe yakinnye Umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane wayihuje na Musanze, uyu mukino warangiye Rayon itsinze igitego 1-0.
Hari no mu rwego rwo kureba abakinnyi bashya aya makipe yaguze. Ku munota wa 49, Esouma willy Onana ukomoka muri Cameroon yatsindinze igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Uyu mukinnyi nk’uko abarebye uyu mukino bavuga ko yagaragaje urwego rwiza ku buryo iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ishobora kuzamugumana.