AmakuruImikino

Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Airtel -Tigo Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete y’itumanaho ihuriwemo n’icyahoze ari Airtel na Tigo byishyize hamwe, aya masezerano akaba agamije korohereza abifuza gutera Rayon Sports inkunga binyuze ku mafaranga akoreshwa bahamagara kuri terefoni.

Aya masezerano yasohokeye mu myanzuro y’inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi n’abakozi b’ikipe ya Rayon Sports, ku wa 06 Kamena 2018.

Ingingo y’aya masezrano igiri iti;”Hasinywe amasezerano na Airtel-Tigo Rwanda muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw’ikipe hashyirwaho Rayon Pack (ubu ni uburyo bwo kugura amainite buhendutse, aha ikipe ikazajya ibona 15% ku yo umufana cyangwa umufatabuguzi wese waguze Rayon pack akoresha aganira n’abandi) iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro hagati ya tariki 20 na 30 kamena uyu mwaka. Ikazamamazwa na Rayon Sports ifatanyije na Airtel-Tigo Rwanda.”

Kugeza ubu Rayon Sports yamaze gusinya aya masezerano, hakaba hategerejwe y’uko Airtel-Tigo Rwanda na yo iyasinya, hanyuma bikazatangazwa kumugaragaro mu mpera z’uku kwezi.

Mu gihe amakuru yavugaga ko MTN ari yo yatangije ibi biganiro hanyuma Airtel-Tigo ikayica inyuma, umunyamabanga wa Rayon Sports Bernard Itangishaka yanyomoje aya makuru avuga ko MTN itigeze ihagarika ibiganiro kuko na yo bakomeje kuvugana bikazarangira mu minsi iri imbere.

Aganira na Ruhagoyacu yagize ati” “Ntabwo twigeze duhagarika ibiganiro na MTN turacyavugana, vuba na byo mushobora kumva byarangiye. Gusa ibyihutirwa bigiye no kurangira n’ibiganiro by’amasezerano na Airtel-Tigo tuzabatangariza hagati ya tariki ya 20 na 30 kamena uyu mwaka”

Ubu buryo bwo gufasha ikipe ya Rayon Sports buje busanga ubwari busanzwe bwo gufasha ikipe ukoresheje *699# ku mirongo yose y’itumanaho yemewe mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger