Rayon Sports yashyize mu kato umwe mu bayisifuriye itsindwa na APR FC
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kuregera FERWAFA umusifuzi Theogene Ndagijimana wasifuye ku ruhande ubwo iyi kipe yatsindwaga na APR FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Ni umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1. Issa Bigirimana ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC, Sarpong Michael yishyurira Rayon Sports mbere y’uko Rusheshangoga Michel atsindira APR FC igitego cy’insinzi ku munota wa nyuma w’umukino.
Nyuma y’umukino abafana n’abayobozi ba Rayon Sports bagaragaje ko batishimiye imisifurire, bitewe n’ibyemezo bimwe na bimwe Ndagijimana Theogene yagiye afatira Rayon Sports. Kimwe mu byemezo cyagarutsweho n’abakunzi ba Rayon Sports bikarangira banijunditse FERWAFA, ni igitego Michael Sarpong yatsinze mu minota ya nyuma y’umukino bikarangira uyu musifuzi yemeje ko uyu musore ukomoka muri Ghana yari yaraririye.
Ni mu gihe nyamara amashusho agaragaza ko uyu musore Atari yaraririye.
Rayon Sports yakabaye yaricecekeye iyo umukino uza kurangira inganya na APR FC, gusa gutsindwa ku munota wa nyuma byazamuye uburakari mu bafana ba Rayon Sports birangira banavuze akari I Murori.
Kimwe mu byagarutsweho cyane ngo ni uko FERWAFA itetesha ikipe ya APR FC andi makipe ayobowe na Rayon Sports agakandamizwa. Aba-Rayon basanga ruhago nyarwanda ntaho yazagera iri tetesha ridacitse burundu.
Aka gahinda kanatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikira FERWAFA buyisaba gukurikirana Ndagijimana Theogene. Mu byo Rayon Sports yasabye FERWAFA, harimo ko uyu musifuzi agomba kubazwa icyatumye ngo yitwara nabi bene kariya kageni.
Ikindi Rayon Sports yasabye ko uyu musifuzi atazigera na rimwe yongera kuyisifurira ngo kuko ibyabaye ku mukino wa APR Atari ubwa mbere bimubayeho ayisifurira.
Hatanzwe urugero rw’ukuntu ngo yanze igitego cya Eric Rutanga ubwo Rayon Sports yahuriraga na AS Kigali mu mukino wa ½ cy’irushanwa ry’agaciro.
Rayon Sports yavuze kandi ko hari ahandi henshi yagiye irenganywa n’uyu musifuzi mpuzamahanga.