AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yari imaze hafi icyumweru muri Algeria yamaze kugera i Kigali-Amafoto

Ikipe ya Rayon Sports yari yarahejejwe muri Algeria no kubura amatike y’indege iza mu Rwanda, yamaze kugera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Ku cyumweru gishize iyi kipe ni bwo yari yakinnye na USM Alger yo muri Algeria, mu mukino w’amatsinda ya CAF Confederations Cup wabereye i Blida muri Algeria. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Nyuma yo gukina uyu mukino byatangajwe ko Rayon Sports izagera i Kigali kuri uyu wa gatanu, gusa impamvu yari kumara iminsi itanu yose kandi bimenyerewe ko ikina bugacya itaha ntiyasobanuwe.

Aganira n’abanyamakuru, Itangishaka Bernard usanzwe ari umunyamabanga w’iyi kipe yavuze ko yatindijwe no kubura amatike y’indege iyizana i Kigali.

“Uko urugendo rwari ruteganyijwe twari gukina tugahita tugaruka ariko byaratugoye kubona amatike y’indege. Twahisemo rero gukorera imyitozo hariya twitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro. Ntabwo byari byoroshye kumara iyi minsi yose muri Algeria gusa ku mahirwe ubuyobozi bwari bwiteguye.”

“Kuva hariya itike ni hafi $1500 ku muntu umwe, ubwo rero urumva abantu bagera kuri makumyabiri na bangahe ni hafi ibihumbi $40, ukongeraho amafaranga yo kurya, byari bikomeye ariko twaganirije abakinnyi kugira ngo bakomeze gushyira umutima ku mukino wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro tuzahuramo na Sunrise FC kuko nawo ni ngombwa kuwutsinda.”

Nyuma yo kuva muri Algeria, iyi kipe irahita itangira kwitegura umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro ugomba kuyihuza na Sunrise.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger