AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yanyomoje amakuru yavugaga ko yasinyishije umukinnyi Kayumba Soter wa AFC Leopards

Ikipe ya Rayon Sports imaze kunyomoza amakuru yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyamabaga avuga ko yasinyishije Kayumba Soter, umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri AFC Leopards yo muri Kenya amazemo umwaka.

Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Kayumba Soter yari yaje gusura ikipe ya Rayon Sports gusa yemera ko imwifuza kandi ko hari ibiganiro bagiranye ariko ko akiri umukinnyi wa AFC Leopards.

Mu masaha y’igicamunsi nibwo hacaracaye ifoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye uyu mukinnyi ari kumwe na perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate bifotoreje aho ikipe ikunda gusinyishiriza abakinnyi ndetse n’imbere yabo hari inyandiko zigaragaza ko yaba amaze gusinya, ariko umuvugizi wayo we avuga ko atigeze asinya kuko agifite amasezerano y’iyi kipe.

Nkurunziza yagize ati “Ntabwo yigeze adusinyira. Yari yaje kudusura afata ifoto na Perezida wa Rayon Sports. Turamwifuza ariko hari ibiganiro byabayeho ariko kugeza ubu aracyari umukinnyi wa AFC Leopards kuko ayifitiye amasezerano.”

Yongeyeho ati ” Nk’umukinnyi usanzwe akunda Rayon Sports yifuje kwifotozanya jersey (umwenda) wayo turamwemerera yifotozanya umwenda wacu na perezida w’ikipe. Ntago twasinyisha umukinnyi ugifite amasezerano y’iyindi kipe.”

Kayumba Soter aracyari umukinnyi wa AFC Leopards ayifitiye n’amasezerano

Kayumba Soter ubu aracyafite amasezerano ya AFC Leopards yagezemo muri Werurwe 2019. Iyi kipe yo muri Kenya ikaba itozwa na Cassa Mbungo Andre.

Kuba agifite amasezerano y’iyi kipe bivuze ko hari ibyo agomba kubanza gukemura hagati ye nayo mbere y’uko asinyira Rayon Sports akitwa umukinnyi wayo.

Kayumba Soter w’imyaka 26 y’amavuko yifuza gutandukana na AFC Leopards  yari asanzwe ari myugariro na kapiteni wayo nyuma y’ibibazo by’amikoro bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Amakuru agera kuri Teradig News ni uko yamaze kumvikana na Rayon Sports ariko akaba atayisinyiye ahubwo akaba azafata umwanzuro mu cyumweru gitaha kuko akiganira n’ikipe ye AFC Leopards.

Kayumba Soter aganira n’itangazamakuru ”Mu cyumweru gishize yagize ati “nabaha amakuru y’aho nzakina mu cyumweru gitaha ndacyaganira n’ubuyobozi kuko barashaka ko nkomeza muri AFC, bidakunze rero ubwo wenda naza hano mu Rwanda.”

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger