AmakuruImikino

Rayon Sports yananiwe gutsinda Al Hilal kwerekeza mu mateinda ya CAF CC bikomeza kuba urugendo rurerure

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije igitego 1-1 na Al Hilal Benghazi yari yayakiriye kuri Kigali Pele Stadium,biyiha amahirwe mu wo kwishyura izakira kuwa 30 Nzeri 2023.

Muri uyu mukino wabaye ukererewe kubera imyuzure yabaye muri Libya,warangiye ikipe ya Rayon Sports yihagazeho inganya igitego 1-1.

Mbere y’umukino,hamenyekanye amakuru avuga ko Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Mohamed Wade,atemerewe gutoza uyu mukino wa Al-Hilal Benghazi kuko afite Licence C itabimwemerera.

Umukino watangiranye umuvuduko uri hejuru ku makipe yombi ariko harimo guhubuka cyane ku mpande zombi biturutse ku ishyaka n’igihunga.

Ku munota wa 10 w’umukino, Hakizimana yarokoye Rayon Sports ubwo Osamah yateraga umupira ari mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu uhura na Hakizimana Adolphe,uyu munyezamu arongera awukuramo.

Uyu mukinnyi wa Rayon Sports yahise aryama hasi kubera aka kazi gakomeye yakoze,bimuviramo imvune ikomeye.

Ku munota wa 15,Hakizimana Adolphe wamaze igihe avurwa, yavuye mu kibuga asimburwa na Hategekimana Bonheur wari wasigaye ku ntebe y’abasimbura.

Mu ntangiriro z’igice cya mbere,Al Hilal yashyize igitutu kuri Rayon Sports, byatumye isubira inyuma gukinira mu kibuga cyayo.

Al Hilal yagaragaje ko ari ikipe ikomeye kubera umukino wayo wihuta by’umwihariko kuri Osamah Alshareef wagoye cyane ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Ku munota wa 22 Rayon Sports yarokotse ubwo Osamah Alshareef yahinduraga umupira ukomeye mu izamu, ushyirwa muri koruneri na Hategekimana Bonheur.

Ku munota wa 24,Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere ubwo Luvumbu yateraga ishoti rigendera hasi,umupira ufatwa n’umunyezamu Almsmari.

Ku munota wa 36,Rayon Sports yirangayeho ubwo yakoraga counter attack yari iyobowe na Mitima, ashaka gucenga myugariro wa nyuma bari basigaranye wahise umuhagarika amutwara umupira mu rubuga rw’amahina.

Mitima yatinze gukinana na Ojera bari bazamukanye bonyine kandi yari wenyine,yiteguye gutsinda.

Ku munota wa 40,Rayon Sports yarokotse ubwo Mitima yatakaza umupira ufatwa na Alkarami akinana na Elmarmi washatse guha mugenzi we mu rubuga rw’amahina, ariko uyu wa nyuma umupira uramucika.

Ku munota wa 43,Rayon Sports yimwe penaliti ubwo myugariro Adrees yawukoraga, ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye.

Ku munota wa 44,Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye ubwo Luvumbu yahinduraga umupira ukomeye, ushyirwaho umutwe na myugariro wa Al Hilal mu gihe umunyezamu yari yasohotse, ku bw’amahirwe y’Abarabu uca ku ruhande.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko Rayon Sports yagarutse mu mukino nyuma y’aho yatangiye iri kurushwa cyane.

Ku munota wa 47 w’umukino, Rayon Sports yarokotse ubwo abakinnyi ba Al Hilal Benghazi bazamukanaga umupira,itera agapira gato kaganaga mu izamu ariko Hategekimana araryama,umupira awashyira muri koruneri.

Ku munota wa 50,Rayon Sports yabuze amahirwe ubwo Serumogo yahaga umupira Kalisa Rachid atera ishoti rikomeye, umupira ukubita umutambiko w’izamu usubira inyuma.

Ku munota wa 53,Rayon Sports yahawe penaliti nyuma y’aho Musa Esenu yateye umupira mu izamu, myugariro wa Al-Hilal akora umupira, umusifuzi yerekana ko ari penaliti.

Luvumbu Heritier Nzinga yatsindiye Rayon Sports igitego kuri penaliti yinjije neza,umunyezamu ajya iburyo atera ibumoso.

Ku munota wa 62,Rayon Sports yabuze amahirwe ubwo Mvuyekure yahaga umupira mwiza Luvumbu wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 65,Bonheur yatabaye Rayon Sports ubwo yakuragamo umupira wa Faisal Saleh akoresheje ibipfunsi.

Ku munota wa 80,Al-Hilal yabonye amahirwe akomeye ubwo Ghorab yateraga ishoti rikomeye ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina,rifata inshundura ntoya.

Ku munota wa 84,Al-Hilal yishyuye igitego n’umutwe gitsinzwe na Ezzeddin Elmarmi.

Ku munota wa 89,Al-Hilal yasatiriye bikomeye Rayon Sports, ihinduye umupira ukorwaho na Mugisha Master, ariko umusifuzi yemeza ko ntacyabaye.

Nyuma y’iminota 90,Umusifuzi wa Kane yerekanye iminota itanu y’inyongera.

Ku munota wa 3 w’inyongera,Joackiam Ojera yateye mu izamu,umupira uramutenguha ujya hejuru gato.

Al Hilal Benghazi yokeje igitutu gikomeye Rayon Sports mu minota ya nyuma,ibona koloneri nyinshi ariko ntibyagira icyo bitangira.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 bikomeza umukino wo kwishyura uzaba kuwa 30 Nzeri 2023.

Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura ku itariki 30 Nzeri 2023, ifite impamba y’igitego kimwe yatsindiye hanze,irasabwa kunganya kutarimo igitego (0-0),Cyangwa se igatsinda kugira ngo izakomeze ku matsinda ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports izakina yagaruye bamwe mu bakinnyi batagaragaye kuri uyu mukino barimo Yousef ndetse na Eid Mugadam

Uyu mukino utegnyujee kuwa gatandatu saa cyenda z’amanywa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger