AmakuruImikino

Rayon Sports yakuye amanota atatu i Gicumbi yambura APR FC umwanya wa mbere muri shampiyona

 

Umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wahuzaga Gicumbi FC yari yakiriye Rayon Sports, warangiye Rayon Sports itsinze iginze igitego 1-0 cyayihesheje gukura APR FC ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Rayon Sports yaherukaga kwitwara neza itsinda Sunrise 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18, mu gihe Gicumbi FC yaherukaga kunyagirwa na Police FC ibitego 4-0.

Rayon Sports itari ifite rutahizamu Michael Sarpong yatangiye yotsa igitutu ikipe ya Gicumbi, gusa igera ku munota wa 23 nta gitego irabona.

Iyi kipe y’umutoza Robertinho yafunguye amazamu ku munota wa 23 ibifashijwemo na Niyonzima Olivier Seif. Ni ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Jules Ulimwengu.

Iki gitego ni cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa kirangira nta kipe ibashije kubona igitego mu izamu ry’iyindi.

Rutahizamu Murenzi Patrique yashoboraga gutsindira gicumbi FC igitego cyo kwishyura nyuma yo gusigarana n’umuzamu Mazimpaka Andre bonyine, birangira umupira awutaye hanze. Ni nyuma y’igitego cyari kimaje guhushwa na Jules Ulimwengu wahushije ibitego byinshi muri uyu mukino.

Ubwo umukino wari ugeze mu minota itanu y’inyongera, Gahamanyi Boniface ukinira Gicumbi FC yeretswe ikarita itukura azira gushyamirana na Prosper Donkor Kuka wa Rayon Sports.

Amanota atatu yakuye i Gicumbi yahise ayihesha umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 43, irusha APR FC iyikurikiye inota rimwe. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iracyafite umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona igomba kwakiramo FC Marines ku munsi w’ejo.

Mu wundi mukino w’umunsi wa 19 wabaye, Bugesera FC yatsindiye Sunrise i Nyagatare 1-0.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger