Rayon Sports yakatishije tike ya 1/8 mu gikombe cy’amahoro
Rayon Sports ikatishije tike ya 1/8 cy’irangiza mu Gikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera ikipe ya ASPOR ku bitego 7-1 mu mikino yombi, iyi Rayon Sports ikaba igomba gucakirana na Etincelles FC muri 1/8 cy’irangiza.
Ibitego 2-1 byose byatsinzwe bya Bimenyimana Caleb Bonfils ni byo bifashije iyi kipe ya rubanda gusezerera ASPOR yari yayisuye kuri Stade ya Kigali nyuma y’umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze ku bitego 5-0, uyu Caleb akaba atsinze ibitego 4 mu mikino 2 aheruka gukinira Rayon Sports nyuma y’uko yari yanayitsindiye ibitego 2 muri 3 ikipe ye iheruka gutsinda Sunrise muri shampiyona.
Iyi mpamba y’ibitego 7-1 ni yo Rayon Sports igomba kujyana i Rubavu imbere ya Etincelles imaze kuhatsindirwa umukino umwe rukumbi muri uyu mwaka w’imikino, dore ko APR FC ibifashijwemo n’igitego cya Nsabimana Aimable ari yo kipe rukumbi yashoboye kuvana amanota atatu mu Bugoyi.
Iyi APR ifite ishema ryo kuba ikipe rukumbi yatsindiye Etincelles i Rubavu igomba kwisobanura na Giticyinyoni mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irangiza, gusa umukino ubanza iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yatsinze Giticyinyoni ibitego 4-1 bishobora kuyiha amahirwe yo kugera muri 1/8 cy’iri rushanwa yatwaye kenshi kurusha indi kipe iyo ari yo yose ya hano mu Rwanda.
Dore uko imikino ya 1/8 cy’irangiza iteye.
Etincelles igomba gucakirana na Rayon Sports, Mukura Victory Sports icakirane na AS Kigali, Pepeniere na FC Marines, Espoir na Sunrise, AS Muhanga yisobanure n’Amagaju, Kiyovu Sports izisobanura na Bugesera, Musanze na Police, mu gihe izarokoka hagati ya APR FC na Giticyinyoni izisobanura na La Jeunesse.
Imikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza iteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 2 n’iya 3 Gicurasi, mu gihe iyo kwishyura igomba kuba hagati y’itariki 5 n’iya 6 Gicurasi.