AmakuruImikino

Rayon Sports yahuhuye uri gusamba ishimangira umwanya wa 2 muri Shampiyona y’u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yashimangiye umwanya wayo wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Bugesera FC 2-1, yari ihagaze ku inegeka riyimanura mu cyiciro cya kabiri.

Wari umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri sitade y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024.

Uyu mukino wari ufite igisobanuro gikomeye cyane by’umwihariko ku ikipe ya Bugesera FC yari ikeneye amanota atatu kuko yari mu murongo utukura, naho Rayon Sports yashakaga kwihimura kuri Bugesera yari yayitsinze muri iki cyumweru mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Ku ruhande rw’ikipe ya Bugesera yari yakiriye, umutoza Haringingo Francis yari yakoze impinduka mu bakinnyi yabanjemo ugereranyije n’abakinnyi yakoresheje ku mukino wo ku wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro, kuko yari yagaruye rutahizamu Ani Elijah, Vincent Adams ndetse na Dukundane Pacifique.

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, we yari yagiriye icyizere Kandi Youssef, Didier ndetse na Serumogo Ali wanyuraga kuri gatatu nyamara atari asanzwe ahakina.

Mu gice cya mbere, umukino watangiye wihuta cyane, gusa ikipe ya Rayon Sports ubona ko ari yo iyoboye kuko yahererekanyaga cyane by’umwihariko hagati mu kibuga.

Nubwo Rayon Sports yakinaga neza, Mugisha François na Eric Ngendahimana wamukinaga inyuma, ntibahuzaga, bituma baha amahirwe Bugesera FC yo gutsinda ubwo Dushimimana wa Bugesera yahushaga uburyo ari wenyine imbere y’izamu ku munota wa cumi.

Bugesera FC na yo yakomeje gukanguka, yinjira mu mukino ariko ikomeza kugenda ibona uburyo bwinshi imbere y’izamu ndetse bagahererekanya umupira neza.

Ibi byayifashije ku munota wa 27 ubwo Ani Elijah yacenze abakinnyi hafi ya bose ba Rayon Sports bakina inyuma maze atanga umupira mwiza kuri Dushimimana Olivier wari uhagaze ari wenyine maze atereka mu izamu rya Kadhime wa Rayon Sports, Bugesera FC iyobora umukino n’igitego kimwe ku busa (1-0) kugeza igice cya mbere kirangiye.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Bugesera FC yatangiranye impinduka kuko yakuyemo Pacifique Dukundane ndetse na Vincent Adams bakina hagati mu kibuga maze yinjizamo Hoziyana Kennedy na Gakwaya Leonard, gusa ntibagira umusaruro batanga, kuko aribwo Rayon Sports yatangiye kubarusha hagati mu kibuga. Bidatinze ku munota wa 52 ku mupira w’umuterekano watewe neza na Kapiteni Kevin Muhire, umunyezamu wa Bugesera Patience yakoze amakosa ntiyawukuraho maze usanga Eric Ngendahimana ahagaze neza awushyira mu izamu, amakipe yombi aranganya 1-1.

Ibi byahaye imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports bakomeza gusatira bashaka igitego gishyiramo ikinyuranyo, nta minota myinshi inyuzemo nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi ba Rayon Sports bakora ku mupira inshuro imwe gusa. Uwitwa Arsene wagize umukino mwiza yakinanye na Muhire Kevin neza, maze Kevin awuha Charles Bbaale wari uhagaze neza, ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 64.

Nyuma y’uko Rayon Sports yari ikomeje kuyobora 2-1, Julien Mette yatangiye kugenda akora impinduka akuramo Charles Bbaale, Mucyo Didier, Youssef ashyiramo Ganijuru Elie, Paul ndetse na Hadji, gusa ntibyagira icyo bitanga kuko umukino warangiye ari 2-1.

Nyuma y’umukino, ikipe ya Rayon Sports yahise igumana umwanya wa kabiri n’amanota 51 naho Bugesera FC bikomeza kwanga kuko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 25 inganya na Etoile de l’Est ya nyuma.

Aya makipe yombi Rayon Sports na Bugesera FC azongera gukina ku wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, hakinwa umukino wa kabiri wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports yamanuye byimbitse Bugesera FC yasaga n’iyereraga ku ibabi kugira ngo ihanuke
Twitter
WhatsApp
FbMessenger