AmakuruImikino

Rayon Sports yahishuye akayabo yakuye mu kugurisha imyenda yayo mu bafana

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yinjije arenga Miliyoni 200 mu kugurisha imyambaro yayo, aho abakunzi b’iyi kipe bagera ku bihumbi 10 baguze imyambaro mishya y’ikipe(Jerseys).

Namenye Patrick,Umunyamabanga wa Rayon Sports,yabitangarije ikiganiro Rayon Time cy’iyi kipe.

Iyi kipe yatangaje ko aya mafaranga atarimo ayo abafana baguze imipira isanzwe igaragaraho ibirango bya Rayon Sports na yo yacuruzwe mu maduka atandukanye akorana na Gikundiro.

Rayon Sports imaze gukusanya arenga miliyoni 9 Frw muri gahunda yiswe Ubururu bwacu agaciro kacu igamije kuzuza miliyoni 40 Frw zo kongerera amasezerano Kapiteni Muhire Kevin.

Namenye yavuze ko nta kibazo yagiranye na Julien Mette nkuko we yabivuze, ahubwo nk’umuntu ukuriye abakozi bitari igitangaza ko hari ibyo batumvikanaho.

Yavuze ko mbere yo gukina na APR FC mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro,uyu mutoza yashatse gukinisha abakinnyi bato kugira ngo abone uko yumvisha ikipe ko nta bakinnyi ifite ngo yizanire abe,bamubujije ararakara.

Uyu muyobozi mu ikipe yavuze ko yamubwiye ko natsindwa uwo mukino atakaza akazi kuko yari yawusuzuguye kandi wari gusebya Rayon Sports cyane iyo iwutsindwa.

Uyu mutoza ngo yavuze ko arwaye habura amasaha make ngo umukino utangire,bamubwira ko yajya kwivuza.

Uyu yavuze ko nta kintu na kimwe ikipe imugomba ndetse ibirego bye yateguje ntacyo byafata kuko ngo ibyo bamugombaga babimuhaye banarenzaho.

Yavuze ko ahubwo Rayon Sports ariyo yakamureze kuko yagiye adatanze raporo.

Yavuze ko Rayon Sports ifite uburyo ikoramo atari we ufata icyemezo cy’abinjira n’abasohoka ahubwo ubuyobozi bw’ikipe bwicara bugafata umwanzuro bahuriyeho bose.Ati:”Dukora nk’itsinda,dufata umwanzuro nk’ubuyobozi bwa Rayon Sports.”

Rayon Sports yatangaje ko Mazimpaka Andre wayikiniye kuva 2018-2020 akanayifasha kwegukana shampiyona iheruka,ubu ariwe mutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports.

Uyu mugabo wari umaze umwaka asezeye ruhago akagana mu kwiga ubutoza, asimbuye kuri uyu mwanya Lawrence Webo wamaze gusezera abakunzi b’iyi kipe.

Rayon Sports isigaranye urutonde rw’ abatoza batatu muri benshi bayisabye akazi,mu minsi mike iratangaza uwo yahisemo.

Namenye yavuze ko bagiye kuzana ba myugariro babiri bo hagati beza cyane,abandi bazamu b’abanyarwanda.

Hagati bashobora kongeramo umukinnyi mu gihe mu busatirizi bazongeramo abakinnyi bane barimo abataha izamu babiri n’abaca ku mpande babiri.

Yavuze ko iyi myanya y’ubusatirizi bari kuyitondera kuko bashaka kuzana abakinnyi bo ku rwego ruhanitse,bazatuma Rayon Sports iryana cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger