AmakuruImikino

Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo gutera ruhago

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina umupira kandi babyifuza ko bazaza gukora igeragezwa mu rwego rwo gutoranya abakinnyi bazakina mu bato b’iyi kipe.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, basaba abana bose bafite impano kandi babyifuza ko mu mpera z’iki cyumweru hari igeragezwa kuri bo.

Iki gikorwa giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri no ku Cyumweru tariki nya 22 Nzeri 2019, bizajya bitangira saa 8:30’ za mu gitondo ku kibuga cyo mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo.

Abana bahamagawe ni abari hagati y’imyaka 16 na 21, aho bazatoranywamo abazajya mu ikipe y’abato ya Rayon Sports mu byiciro bitandukanye.

Aba bana bakaba basabwa kuza bitwaje ibikoresho byo gukinana ari byo, imyenda, inkweto, amasogisi ndetse n’ibikoresho birinda umurundi(proteje de Tibia).

Ni igikorwa kizaba gihagarariwe n’umuyobozi ushinzwe tekinike muri iyi kipe, Kayiranga Jean Baptiste aho azafatanya n’abandi batoza nka; Mwiseneza Djamal, Mbungira Ismael, Mbusa Kombi Billy na Alain Mbabazi.

Rayon Sports itangiye iyi gahunda mu gihe FERWAFA yasabye amakipe yose azakina mu cyiciro cya mbere ko umwaka utaha agomba kuba afite ikipe y’abato.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger