Rayon Sports yahagamwe na Gorilla FC, yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya idatsinda
Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Ni umukino Rayon Sports yari yasuyemo Gorilla kuri Stade ya Bugesera, ubanza gukererwaho iminota 15 kubera ikibazo cy’imyambaro.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite umutoza wayo Masudi Djuma uheruka guhagarikwa azira umusaruro muke, ibyatumye asimburwa by’agateganyo na Romami Marcel.
Rayon Sports yasoje igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Rudasingwa Prince ku munota wa 28 w’umukino, gusa Gorilla FC iza kucyishyura ku munota wa 75 ibifashijwemo na Mohammed Camara.
Rayon Sports yahise yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya itabona amanota atatu, dore ko iyaheruka ku munsi wa gatanu itsinda Etoile de l’Est igitego 1-0.
Iyi kipe kuri ubu yahise isohoka mu makipe atanu ya mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 12 mu mikino umunani imaze gukina.
Mu yindi mikino: Mukura VS yatsinze Espoir FC igitego 1-0, Marines FC na yo itsinda Gicumbi FC igitego 1-0.