AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yaguze imodoka nshya izajya igendamo( Amafoto)

Kuri uyu wa mbere taliki ya 5 ugushyingo 2018, ikipe ya Rayon Sports yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bisi(Bus) izajya igendamo igiye gukina no mu bindi  bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye nayo.

Iyi modoka ifite imyanya 53, biteganyijwe ko mu gihe cya vuba bagiye guhita bayishyiraho ibirango by’ikipe.

Nk’uko amafoto y’iyi modoka agaragara, iracyari nshya,  ifite ibara ry’umweru n’umukara, biteganyijwe ko mu gihe kitarambiranye igomba kuba yamaze gushyirwaho amabara y’ubururu n’umweru agaragaza ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports yinjije iyi bisi(Bus) mu mitungo yayo iyiguze akayabo ka Miliyoni 153 z’Amafaranga y’u Rwanda, ifite purake (Prake) RAD 545M.

Bus nshya ya Rayon Sports
Mu mpande hayo ni uku hameze
Mu myanya yo kwicaramo
President wa Rayon (wambaye agapira kumutuku) MUVUNYI PAULna President Wa bafana ba Rayon MUHAWENIMANA CLAUDE (uri kureba muri phone) n’abandi bayobozi ba Rayon
Twitter
WhatsApp
FbMessenger