AmakuruImikino

Rayon Sports yabuze iki kugira ngo itsinde Azam ku munsi wayo?

Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports,yavuze ko bakinnye neza ndetse ko ikipe yaguze abakinnyi beza ariko babura rutahizamu nyuma y’uko batsinzwe na Azam FC.

Kuwa Gatandatu, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoraga ibirori byizihiza umunsi wayihariwe uzwi nk’umunsi w’igikundiro bikaba byarabereye muri Kigali Pele Stadium.

Kuri uyu munsi hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/25 ndetse n’ibindi, maze bisozwa n’umukino wa gicuti yakinnnyemo na Azam FC yo muri Tanzania.

Ni umukino warangiye iyi kipe ya Azam FC itsinze igitego 1-0 cya Lusajo Elukaga Mwaikenda ku munota wa 60.

Nyuma y’uyu mukino,Kapiteni wa Rayon Sports ,Muhire Kevin yavuze ko akurikije uko bakinnye ari ikipe nziza irimo abakinnyi bafite ubunararibone ndetse ko baguze neza gusa babura rutahizamu wa nyawe.

Ati”Turi ikipe nziza ifite ubunararibonye, turavanze . Navuga ku bwanjye shampiyona nijya gutangira tuzaba tumeze neza kurusha uko tumeze ubu. Navuga ko abakinnyi baguze ari beza nubwo tutaramenyerana nk’ikipe ariko nyine ni beza turabura rutahizamu wa nyawe ariko ku bwanjye navuga ko abahari bazatanga umusaruro”.

Uyu mukinnyi ufite ubushobozi bwo gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira, yakomeje avuga ko intego bafite ari ukurwanira igikombe.

Ati” Intego ni ukurwanira igikombe kuko ibintu byose bikorerwa mu kibuga. Navuga ko intego ari ugutwara igikombe, ni ugukomeza gukora cyane tukumva ibyo umutoza adusaba ,ndabizi neza ko igikombe tuzagitwara hamwe n’Imana”.

Muhire Kevin yavuze ko muri rusange uyu mukino wa Gicuti wari umukino ukomeye kuko bakinaga n’ikipe imaze ukwezi yitegura akaba ari nayo mpamvu yabatsinze.

Ati”Ni umukino wari mwiza, ni umukino ukomeye ,umukino utegura shampiyona navuga ko ikipe ya Azam FC imaze ukwezi n’igice yitegura, twe tumaze iby’umweru 2 gusa .Navuga ko ku bwanjye umukino twagaragaje ni mwiza cyane, navuga ko nitumara ukwezi cyangwa ukwezi n’igice bizaba ari byiza kurushaho”.

Muhire Kevin yongeye kugirwa Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko hari hamaze iminsi bivugwa ko ari Haruna Niyonzima ugomba kumuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger