Rayon Sports: Umutoza yahawe iminsi 30 yo kwikosora
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Paul Muvunyi yahaye umutoza w’iyi kipe iminsi 30 yo kuba yakosoye ibibazo by’ubwumvikane buke buvugwa hagati y’abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, bikomeje kuba intandaro y’umusaruro mubi.
Ni nyuma y’inama yo gusasa inzobe hagati y’abakozi ba Rayon Sports bose, abayobozi bayo ndetse n’abahagarariye abafana yabaye kuri uyu wa gatatu.
Iyi nama y’ikitaraganya yakurikiye ibyabereye kuri Stade Amahoro ku wa kabiri w’iki cyumweru, aho iyi kipe y’ubururu n’umweru yatunguwe igatsindwa n’Amagaju ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona utarakiniwe ku gihe.
Nyuma y’uyu mukino abafana ba Rayon Sports bagaragaje kutishimira umutoza Ivan Minnaert, birangira banze gukomera amashyi abakinnyi babo ndetse n’umutoza avugirizwa induru.
Kuri uyu wa gatatu, nyuma y’imyitozo Abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba Gikundiro bakoze inama, inama yari yanitabiriye n’abahagarariye amatsinda y’abafana ba Rayon Sports.
Umutoza Ivan Jacky Minnaert yatunzwe urutoki rwo kuba intandaro y’umusaruro mubi kubera kwicaza bamwe mu bakinnyi nka Nahimana Shassir, ndetse n’ibibazo agenda agirana n’abakinnyi bigatuma atabakinisha, cyangwa na bo bakina bakaba nta bwitange buhagije bafite.
Hiyongeraho ikibazo cyo kutumvikana n’abatoza bungirije ku bijyanye n’uko ikipe ikinishwa ndetse n’abakinnyi bagomba kubanza mu kibuga.
Umutoza Minnaert yemeye ko urwambariro rwe rutameze neza, anemeza ko ariyo ntandaro yo kutitwara neza kw’iyi kipe y’imbaga nyamwinshi hano mu Rwanda.
Umuyobozi w’iyi kipe Paul Muvunyi yahaye uyu mubiligi iminsi 30 yo kuba yakosoye ibi bibazo byose, bitakunda hagafatwa indi myanzuro.
Mu minsi 30 yahawe harimo imikino y’igikombe cy’Amahoro kugera ku mukino wa nyuma ndetse na Shampiyona izaba irangira, izarangira harebwa umusaruro we.
Imibare igaragaza ko kuva yagaruka muri Rayon, Minnaert yatoje imikino 19, atsindamo umunani (42%), anganya anganya umunani (42%), ndetse atsindwa itatu (16%).