AmakuruImikino

Rayon Sports: Uduhimbazamusyi tw’amafaranga ya CAF twateje amakimbirane

Muri Rayon SportsUmwuka ntabwo ari mwiza, nyuma y’ubusumbane bw’amafaranga ya CAF bahawe Abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe ngo bayagabane yasize bamwe batishimiye uburyo byakozwemo.

Aya mafaranga yateje ikibazo muri Rayon Sports ni ibihumbi 275 by’amadorari CAF yahaye iyi kipe, nyuma yo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Amakuru avuga ko abayobozi ba Rayon Sports babwiye abakinnyi ko ibihumbi 120 by’amadorali basabye ngo bayagabane ari menshi batayabaha yose, birangira babageneye ibihumbi 68 by’amadorali.

Igabanwa ry’aya mafaranga ni ko ntadaro y’amakimbirane ari kuvugwa muri iyi kipe, bitewe n’uko bamwe bahawe amafaranga menshi kurusha abandi, abandi bikarangira nta n’igipfumuye bahawe.

Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe utifuje ko amazina ye amenyekana yabwiye Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru aya makuru agira ati” Umwuka ntabwo ari mwiza kuko urumva twese ntabwo twahawe amafaranga angana, ntabwo rero abakinnyi bishimye, ariko byanaterwa n’uko twumvise ko umutoza bamuhaye menshi cyane, byatubabaje cyane.”

Uyu mukinnyi yongeyeho ko uretse kuba amafaranga batayabagabanyije ku buryo bungana, banababajwe no kubona bamwe mu bakinnyi batagize amahirwe yo gukina umukino n’umwe kugeza kuri ubu muri iyi mikino nyafurika nta kintu bigeze bagenerwa nyamara nabo ari bamwe mu bagize ikipe.

” Urebye hari bagenzi bacu dukinana yego batajya kuri lisite ariko ni abakinnyi bacu harimo n’abakoze cyane tubona igikombe cya shampiyona umwaka ushize, kuba rero nta n’urupfumuye bahawe, nabyo urabona batabireba neza.”

Amakuru avuga ko abakinnyi 14 bagenewe amadorali 1500bitewe n’uko ari bo bakinnye imikino myinshi, abakinnyi 6 bahabwa igihumbi cy’idorali, mu gihe abandi barimo Irambona Eric batashye amaramasa.

Amakuru akomeza avuga ko Ivan Minnaert yahawe amadorali ibihumbi 8, mu gihe abatoza bungirije ndetse n’abanganga bahawe amadorali 200 yonyine, ibintu byabarakaje cyane ngo kuko babifata nk’agasuzuguro.

Aba batoza ngo bari babanje kumvikana ko aya mafaranga bataraza kuyafata, ariko bavuga ko byaba ari ugusuzugura, bemera kuyafata bayatamo amarira.

Perezida w’iyi kipe Paul Muvunyi yavuze ko amafaranga yagabanyijwe mu buryo bukwiriye, kandi ko byaganiriweho n’abahagarariye abakinnyi n’abatoza, bakemeza ko bigenda uko byakozwe.

Ati ” Uburyo amafaranga yatanzwe ntabwo nabishyira mu bitangazamakuru, gusa ubusumbane bwo burimo ntabwo abantu bose bakoze kimwe ni yo mpamvu n’umusaruro batawugabanye bingana, kandi abakinnyi n’abatoza byakozwe bafite ababahagarariye, ndumva ari ibyo nababwira.” Paul Muvunyi, umuyobozi wa Rayon Sports FC.

Igice cy’abakinnyi bahawe amadorali 1500 y’amanyamerika:

  • Ndayishimiye Eric Bakame
  • Gabriel Mugabo
  • Saddam Nyandwi
  • Pierrot Kwizera
  • Thierry Manzi
  • Yannick Mukunzi
  • Rutanga Eric
  • Faustin Usengimana
  • Diarra Ismaila
  • Hussein Shaban
  • Chris (Mbondi (Bamukata amadorali 250 kubera imyitwarire mibi)
  • Ange Mutsinzi
  • Muhire Kevin
  • Djabel Manishimwe

Abagenewe amadorali 1000

  • Shassir Nahimana
  • Caleb Bimenyimana
  • Mugisha Francois
  • Kassim Ndayisenga
  • Seif Niyonzima
  • Mugume Yassim
  • Eric Irambona (Yakaswe amadorali 1000 kuko yatorotse umwiherero nta ruhushya)

Abakinnyi batagize icyo bagenerwa:

  • Rwatubyaye Abdul
  • Nova Bayama
  • Ndacyayisenga Jean d’Amour (Bita Mayor)
  • Djamal Mwiseneza
  • Innocent Twagirayezu
  • Youssuf Habimana
  • Gerald Bikorimana

 

Abandi batoza: Bahawe amadorali 200

  • Witakenge Jeannot (umutoza wungirije)
  • Nkunzingoma Ramadhan (Goalkeeper Coach)
  • Lomami Marcel (Ass Coach
  • Corneille Hategekimana (Ass Coach/ Physical)
  • Mugemana Charles (Team Physio)
  • Umuganga wungirije Eulade (Physio)
  • Ntwari Ibrahim Djemba (Kit Manager
  • Claude (Ass Kit Manager)
  • Adrien Nkubana (Team Manager)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger