Rayon Sports na Etinceles nibo bafite abakinnyi benshi batemerewe gukina umunsi wa 10 wa shampiyona
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa umunsi wa 10, abakinnyi 7 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 10 aho Rayon Sports ifitemo abakinnyi 2 bari basanzwe babanza mu kibuga ni mu gihe na Etincelles ifitemo abakinnyi 2.
Uyu munsi hateganyijwe imikino 3, harimo uwitezwe na benshi wo Sunrise FC ku isaha ya saa 15:00’ ku kibuga cya Golgotha igomba kuhakirira APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Mu mikino itanu ya shampiyona imaze kuhakinira ntirahatsindirwa na rimwe, yatsinze imikino 4 inganya umwe na Mukura VS.
Rayon Sports izakira AS Muhanga ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019 kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri
Heroes FC vs Musanze FC (Stade Bugesera, 15h00)
Gasogi United vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h00)
Sunrise FC vs APR FC (Stade Nyagatare, 15h00)
Ku wa Gatatu
SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
Police FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Mukura VS vs Etincelles FC (Stade Huye, 15h00)
Ku wa Kane
Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 10 wa shampiyona
1. Rutanga Eric (Rayon Sports FC)
2. Iragire Saidi (Rayon Sports FC)
3. Iyabivuze Osee (Police FC)
4. Rucogoza Aimable (Etincelles FC)
5. Mutebi Rashid (Etincelles FC)
6. Bizimana Joe (Bugesera FC)
7. Ndayishimiye Dieudonne (AS Muhanga)