AmakuruImikino

Rayon Sports na APR FC zanyujijweho akanyafu, Mphande agabanyirizwa ibihano

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryamaze guca amande amakipe ya Rayon Sports na APR FC kubera imyitwarire mibi y’abafana bayo, rinadohorera Umunya-Zambia Albert Mphande utoza Police FC ku bihano ryari ryamufatiye azira gushaka gukubita abasifuzi.

Rayon Sports na APR FC zaciwe 100,000Rwf kuri buri imwe, nyuma y’ubushyamirane bwaranze abafana bazo ku wa 20 Mata 2019. Ni ubushyamirane bwabaye mu minota ya nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze kubona igitego cyatsinzwe kuri Penaliti n’Umunya-Ghana Michael Sarpong.

FERWAFA yari imaze igihe isuzuma raporo yatanzwe na Nizeyimana Félix wo muri komisiyo ishinzwe umutekano.

Byabaye ngombwa ko FERWAFA itumizaho abahagarariye APR FC na Rayon Sports, birangira uhagarariye APR ari we ubonetse gusa.

Uwari uhagarariye APR FC yavuze ko hagomba kwitabwaho ko inzirakarengane zitarenganywa , avuga ko bazageza aho basaba ko derby zisifurwa n’abasifuzi bazajya baturuka hanze y’u Rwanda kuko ngo hagiye haba ibikorwa (incidents) bitasifuwe n’umusifuzi kandi ari amakosa ngo agaragara ariko ataritaweho.

Yakomeje avuga ko ibyabereye kuri Stade Amahoro i Remera byabazwa Rayon Sports yari yakiriye umukino, kuko ngo yakabaye yaritwararitse imyitwarire y’abafana, igateganya aho abafana bajya, ntibabicaze ahantu hegeranye kuko ngo ariyo yaba yarabaye intandaro yo gushyamirana.

FERWAFA yanzuye ko amakipe yombi atanga ihazabu ingana na 100,000RWF agomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi 15.

FERWAFA kandi yagabanyirije ibihano Albert Mphande utoza Police FC, nyuma y’uko ubwo Police yari yakiriye AS Muhanga yashatse gukubita abasifuzi bikarangira inzego z’umutekano zihagobotse.

FERWAFA yavuze ko ibyo Mphande yakoze ari ‘ugutesha icyubahiro urwego rw’abasifuzi muri FERWAFA kuko yagaragaje ko kuba haranzwe igitego cya Police FC ari ukubogamira kuri AS Muhanga yari yakiriye.’

Hanzuwe ko umutoza Mphande ahanirwa amakosa yakoze ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yayemeye akanayasabira imbabazi.

Umutoza Mphande yakuriweho ibihano by’amezi ane yari yafatiwe atagaragara mu bikorwa bya ruhago, ahanishwa imikino itatu yonyine ndetse n’ihazabu ya 100,000Rwf.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger