Rayon Sports mu makipe ashobora kuzahabwa akayabo ka Miliyari 20
Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) ryamaze kwemeza irushanwa ry’amakipe meza ku mugabane w’Afurika irushanwa rizahindura umupira w’amaguru kuri uyu mugabane ndetse no ku makipe ubwayo azitabira iri rushanwa.
Iri rushanwa bivugwa ko rizaba ririmo akavagari k’amafaranga aho asaga miliyoni Magana abiri z’amadorali ariyo azashorwa muri iri rushanwa ku mugabane w’Afurika ndetse buri kipe izagira amahirwe yo kuryitabira igahabwa miliyoni makumyabiri z’amadorali aya akaba akabakaba miliyari 20 z’amanyarwanda.
Iri rushanwa ryemejwe n’inama yaguye ya CAF iherutse kubera mu gihugu cya Marroc aho yari igamije kuvugurura amarushanwa nyafurika no kuyongerera ubushobozi mu buryo bw’amafaranga no kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza mu makipe. Iyi nama ikaba yaritabiriwe na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier. Iki gitekerezo cyo gushing iri rushanwa kikaba cyaratangijwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino mu mwaka wa 2019.
Ikipe ya Rayon Sport izwi nka Gikundiro hano mu Rwanda ni imwe mu makipe biri kuvugwa ko nayo iri mu makipe 20 azitabira iri rushanwa ikaba nayo yahabwa izo miliyari makumyabiri amafaranga atari make ndetse yakemura ibibazo by’ubushobozi bihora muri iyi kipe y’abanyarwanda nkuko bakunze kuyita gusa aya makuru ntabwo yari yemezwa na CAF.
Ku ikubitiro, iri rushanwa rizaba rigizwe n’amakipe makumyabiri ahoraho gusa hakaziyongeraho n’ayandi yaciye mu majonjora mu turere (tw’ibihugu) aherereyemo.
Nubwo ariko ibi biri kuvugwa, Amakipe azakina iyi Super League ntabwo bari bayemeza, uko bizagenda batoranya amakipe azakina iri rushanwa, igihe izatangirira nabyo ntabwo byari byashyirwa ahagaragara
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour