Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports mu bibazo bikomeye noneho yatangiye gukorwaho iperereza na CAF

Ntagihe kinini giciyemo nyuma y’umukino wo kwishyura wahuzaga Rayon Sports na LLB wabereye mu gihugu  cy’Uburundi wo kwishyura ukaza kurangira ikipe ya Rayon Itsinze igitego kimwe kubusa 1-0, ubuyobozi bw’ikipe ya LLB bahise bandikira ibaruwa CAF bayigezaho ikirego cyabo gihita gishyira mu bibazo ikipe ya Rayon itorohewe mwiy’iminsi n’ibibazo byurudaca.

ikipe ya LLB yo mu gihugu cy’Uburundi yakinnye na Rayon Sport yo mu Rwanda

impamvu nyamukuru ikipe ya Ludia Lidic yatumye yandikira ibarwa ikayishyikiriza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ngo nuko Mu ijoro ryabanjirije umukino, bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports baje gufatirwa mu cyumba cy’umusifuzi wa kane,wasifuye uyu mukino ukomoka mu gihugu cya Tanzania Israel Njunwa Mujunyi yararagamo muri Hoteli, mu gihe abandi bari muri Corridor imbere y’icyo cyumba barindiye bagenzi babo umutekano bikekwako bashakaga guha uyu musifuzi ruswa.

Ibarwa LLB yandikiye CAF isaba kurenganurwa

Ibi ngo abayobozi ba Lydia Ludic baje kubimenya ni ko kuza kuri Hotel bagahita bahashwanira n’abayobozi ba Rayon Sports. Uku gushwana kwakomereje hanze ya hoteli biba ngombwa ko Police ibyinjiramo nyuma yaho abayobozi ba Rayon Sports bashakaga guhita bagenda ariko aba LLB bakabyanga.

Nyirabayazana wo gutuma LLB ijya kurega Rayon Sport muri CAF ni  umusifuzi wa kane,wasifuye uyu mukino ukomoka mu gihugu cya Tanzania Israel Njunwa Mujunyi

Bidatinze rero CAF nyuma yo gushyikirizwa ikirego yahise itangaza ko komiseri w’umukino yaje gukoresha amashusho ya Hotel(CCTV) mu kubahamiriza ukuri kubyanditswe mu Ibaruwa ndende Ikipe ya LLB yabashyikirije akaba arinayo mpamvu hahise hatangizwa iperereza kuri icyi kirego aho biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports n’ibindi bice bivugwa muri iyi barwa bifite kugeza tariki ya 6 Werurwe 2018 ngo byatanze ibisobanuro ku birego baregwa mbere yo kuba bashyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire ka CAF.

Twabibutsa ko ibi bitangajwe mu gihe Rayon Sports yitegura gukina na Mamelodi Sundowns muri 1/16 cya CAF Champions League mu mukino uteganyijwe mu cyumweru gitaha ku itariki ya 7/3/2018 i Kigali kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger