AmakuruImikino

Rayon Sports izakoresha ingengo y’imari y’asaga miliyari y’Amanyarwanda

Mu gihe amakipe abarizwa mu kiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda yamaze gutangariza abakunzi bayo ingengo y’imari azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/2020, Rayon Sports ni yo izakoresha ingengo y’imari nini mu gihe APR FC itigeze iyitangaza.

Ingengo y’imari amakipe 15 ya hano mu kiciro cya mbere azakoresha

15.Marines Fc

Iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi, nkuko bisanzwe, ingengo y’imari yabo ntijya ihinduka, cyane ko nabo bafashwa na Minisiteri y’Ingabo ibagenera miliyoni zigera kuri 60 buri mwaka, ariko kandi bakanateganya ko ku mikino bazakira hazava andi mafaranga yakiyongera kuri izo miliyoni 60.

14.Heroes

Iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, na yo yamaze kubwira FunClub ingengo y’imari izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2019-2020.

Ingengo y’imari bazakoresha ikaba, ingana na miliyoni hagati ya 80 na 100, azaturuka mu byo basanzwe bakora bibinjiriza, ariko kandi no ku mikino bazakira, bakaba bateganya ko hazava amafaranga azaba ari muri iyi ngengo y’imari bazakoresha.

13.Gasogi United Fc

Amakuru FunClub ifitiye gihamya, ni uko iyi kipe ya Gasogi United Fc izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (110.000.000 Frw) mu mwaka utaha w’imikino wa 2019-2020.

Aya mafaranga ariko, 60% yayo akazava mu banyamuryango bayo ndetse no mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe, hanyuma 20% akazava mu kuzacuruza ibirango ndetse n’imyenda y’iyi kipe mu bafana n’abakunzi bayo, mu gihe andi 20% y’iyi ngengo y’imari bateganya ko azava mu mikino yose bazakira.

12.Musanze Fc

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Musanze, nayo ikaba yaramaze gutangaza ko mu ngengo y’imarai yabo, hazakoreshwa amafaranga agera kuri miliyoni 110 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro, umuvugizi w’iyi kipe Niyonzima Patrick aherutse guha FunClub, yasobanuye aho aya mafaranga azaturuka, cyane ko harimo n’ayo akarere ka Musanze kazabaha “Muri izo miliyoni 110 tuzakoresha, akarere ka Musanze katwemereye kuzaduha miliyoni 90, hanyuma andi miliyoni 20 akazava mu baterankunga.”

Umwaka ushize w’imikino, Musanze Fc ikaba yari yakoresheje ingengo y’imari ya miliyoni 130, ariko akarere kari kabahaye miliyoni 100, izindi 30 zituruka mu baterankunga b’iyi kipe.

11.As Muhanga Fc

Iyi kipe yo mu karere ka Muhanga, ikazakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 120, azaturuka mu baterankunga bazatanga miliyoni 20, hanyuma akarere ka Muhanga kakaba karabemereye agera kuri miliyoni 40 ariko ashobora kongerwa mbere yuko shampiyona itangira mu kwezi gutaha kwa cumi.

10.Etincelles Fc

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu, irateganya kuzakoresha ingengo y’imari y’amafaranga agera kuri miliyoni 130.FunClub yabonye amakuru ko aya mafaranga, bakaba bateganya ko akarere ka Rubavu nk’umuterankunga wabo mukuru azabaha miliyoni 80, andi miliyoni 50 bakazayakura mu baturage batuye kariya karere.

9.Gicumbi Fc

Iyi kipe isanzwe ibarizwa mu karere ka Gicumbi ariko isanzwe inakoresha ubushobozi buba bwaturutse mu banyamuryango bayo, izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 160.

Bateganya ko aya mafaranga azaturuka, mu banyamuryango bitezweho kuzatanga ari hejuru ya miliyoni 40, akarere ka Gicumbi kakazabaha agera kuri miliyoni 24 andi mafaranga akazava mu mikino bazakira, ndetse no mu bafatanyabikorwa.

8.Sunrise Fc

Iyi kipe ibarizwa mu Ntara y’i Burasirazura, mu karere ka Nyagatare, irateganya kuzakoresha ingengo y’imari iri hejuru gato ya miliyoni 200, azaturuka mu karere ka Nyagatare bateganya ko kazabaha agera kuri miliyoni 80, mu gihe umwaka ushize kari kabahaye miliyoni 60, bivuga ko amafaranga akarere kabageneraga barayongereye uyu mwaka, mu gihe kandi bateganya ko agera kuri miliyoni 10 bazayakura ku mikino bazakira, hanyuma andi bakazayakura mu bafatanyabikorwa bateganya no mu banyamuryango b’iyi kipe.

7.Espoir

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi, nayo yamaze gutangaza ko izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 206.

Aya mafaranga bakaba bateganya ko, akarere ka Rusizi kazabaha agera kuri miliyoni 60, andi agera kuri miliyoni 44 akazava mu bakozi b’aka karere, mu gihe miliyoni 60 bakaba bateganya ko azava mu bafatanyabikorwa, hanyuma agera kuri miliyoni 12 akazava mu mikino bazakira.

6. Kiyovu Sc

Iyi kipe ibarizwa ku Mumena, mu mwaka utaha w’imikino wa 2019-2020, yamaze gutangaza ko izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 220.

Aya mafaranga, bakaba bateganya ko azava mu banyamuryango bazatanga angana na miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu (9360000 Frw), bakaba bateganya ko akarere ka Nyarugenge nk’umuterankunga wabo kazabaha angana na miliyoni 30 (30.000.000 Frw), hanyuma andi akazava mu bafatanyabikorwa batandukanye batangiye gushaka, ndetse bakaba bateganya ko ku mikino bazakira bazahakura angana na miliyoni 30 (30.000.000 Frw).

5. Bugesera Fc

Iyi kipe isanzwe ifashwa n’akarere ka Bugesera ndetse n’abanyamuryango bayo, bakaba bazakoresha ingengo y’imari y’amafaranga angana na miliyoni 220 n’ibihumbi 590, bateganya ko azava n’ubundi mu karere nk’ibisanzwe, andi akava ku mikino bazakira, dore ko bazaba banakirira muri sitade yabo nshya, hanyuma andi akazaturuka mu banyamuryango bayo no mu bafatanyabikorwa bateganya kuzakorana nabo.

4.Mukura VS

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye, mu nama y’Inteko rusange iheruka guhuza abanyamuryango bayo, bakaba baremeje ko bazakoresha ingengo y’imari ya Miliyoni 234 , azaturuka mu karere ka Huye nk’umufatanyabikorwa wabo, andi akazava mu banyamuryango, ndetse no muri Volcano Express nk’umuterankunga wabo.

3.Police Fc

Iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda, na yo yamaze gutangaza ko izakoresha ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 300 na 400, ariko akazemezwa neza mu nama y’inteko rusange bateganya mbere yuko shampiyona itangira mu kwezi kwa cumi.

Aho ubunyamabanga bw’iyi kipe bwabwiye FunClub ko aya mafaranga azava mu ngengo y’imari bagenerwa n’igipolisi cy’u Rwanda, ariko kandi bakanateganya amafaranga bazinjiza ku mikino bazakira.

2. As Kigali Fc

Iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali, ikaba iteganya ko ishobora kuzakoresha arenga miliyoni 500 bakoresheje umwaka ushize, dore ko ubu banaguze abakinnyi bahenze, bityo bakaba batekereza ko imishahara iziyongera nkuko babitangarij FunClub.

Aya mafaranga nkuko bisanzwe kuri benshi, bayakura ku mikino bakiriye, andi akava mu banyamuryango b’iyi kipe, hanyuma ikindi gice cy’iyi ngengo y’imari kigaturuka k’umuterankunga mukuru wabo ariwe Umujyi wa Kigali.

1.Rayon Sports Fc

Ikipe ya Rayon Sports Fc, yatangaje gahunda y’ibikorwa mu mwaka w’imikino 2019/2020, aho iteganya gukoresha ingengo y’imari ingana na 1, 338, 150, 000 Frws.

Aho Rayon Sports Fc iteganya kuzakura aya mafaranga ndetse n’icyo izakora, ni mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe ikipe, ku mikino bazakira, ku birango by’ikipe bazagurisha ndetse no banyamunyamuryango bayo.

Bagateganya kandi kuzinjiza 1, 522, 300, 000, bakunguka agera kuri Milioni 180 Frws.

Barateganya gushyiraho ikigega cyo kugoboka ikipe ya Rayon Sports Fc, aho buri gikorwa kinjiriza Rayon Sports Fc hazajya hakurwaho 10% akajya muri icyo kigega (reserve obligatoire).

Gushyiraho abakozi bahembwa buri kwezi mu nzego zirimo urw’imiyoborere, icungamutungo n’izindi.

Mu kwezi kwa Nyakanga (kwa karindwi) Rayon Sports Fc yinjije Milioni 57, ikibuga cy’imyitozo cyinjije agera kuri 1,300,000.

Bimwe mu byo aya mafaranga yakoze harimo na Bus yari yarafatiriwe kubera ibirarane bya 16M, aho buri kwezi hishyurwa Milioni 4.

 

Source: Funclub.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger