Rayon Sports izacakirana n’ikipe yo hanze kuri RAYON SPORTS DAY
Ikipe ikunzwe na benshi muri Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yatangaje ko ku wa 15 Kanama 2022 aribwo hazabaho “UMUNSI W’IGIKUNDIRO 2022″umenyerewe ku izina rya Rayon Sports Day.
Kuri uwo munsi abakunzi ba Rayon Sports baba bahuye bakayishyigikira,herekanwa abakinnyi n’abatoza izakoresha,abantu bagasobanurirwa gahunda z’ikipe ndetse biravugwa ko iyi kipe izatangira kugurisha amatike y’umwaka wose ku bashaka kuzareba imikino yose ya “Gikundiro”.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko kuri uwo munsi, abakinnyi bose bari kuvugana n’ikipe, ibiganiro bizaba byarangiye. Abo bizagenda neza, bakazaba bari kumwe kuri uwo munsi.
Ikindi kidasanzwe giteganyijwe ni uko Rayon Sports izakina umukino uzayihuza n’ikipe izaturuka hanze y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko buzatangaza mu minsi ya vuba.
Abakunzi ba Rayon Sports bazitabira uwo munsi bazasusurutswa n’abahanzi ndetse n’abasanzwe bavanga imiziki (DJs).
Rayon Sports kandi yamaze gutangaza ko ifite intego yo kuzatwara ibikombe by’imbere mu gihugu izakinira mu mwaka utaha, birimo Igikombe cy’Amahoro ndetse na Shampiyona.
Nta gihindutse mu kwitegura uwo mukino, Rayon Sports izakina umukino wa mbere wa gishuti na Sunrise FC ku wa kabiri tariki 2 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Rayon Sports yaraye ikoze inama y’inteko rusange yitabiriwe n’abayobozi b’amatsinda y’abafana.
Rayon Sports yizeye kubona miliyoni 575 Frw muri miliyoni 650 Frw akenewe kuzakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Mu bakinnyi bamaze kugurwa, haziyongeramo abanyamahanga batatu barimo babiri bashaka ibitego.