AmakuruAmakuru ashushye

Rayon Sports ihawe akazi gakomeye nyuma yo kudatsindira Al Hilal i Kigali -AMAFOTO

Umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ribanziriza amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘Total CAF Champions League’ wahuje Rayon Sports na Al Hilal yo muri Sudani warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Uyu mukino wari warebwe n’abafana benshi ba Rayon Sports kubera ko Stade ya Kigali i Nyamirambo yari yuzuye, watangiranye ibisa n’agashya ubwo umukinnyi wa Al Hilal yagiraga ikibazo cy’ukuguru , Rayon Sports yokeje igitutu izamu rya Al Hilal mu minota ya mbere y’umukino.

Mu gice cya mbere Rayon Sports yagaragaje ko nta kosa igomba gukora igashaka uburyo itsindira Al Hilal i Kigali, mu minota 15 ya mbere y’umukino Rayon Sports yacuritse ikibuga umunyezamu wa Al Hilal ahura n’akazi gakomeye ko gukuramo imipira 4 yari ikomeye harimo 2 yatewe na Jules Ulimwengu na Sarpong Michael.

Rayon Sports yakomeje kwataka , abakinnyi nka Iranzi , Radu, Ciza Hussein na Rutanga Eric bahererekanyije neza umupira maze ugera mu rubuga rw’amahina usanga Sarpong ahagaze neza atsinda igitego cyiza ku munota wa 26.

Mu gice cya mbere kandi, ba myugariro ba Rayon Sports ntibumvikanye neza , bituma Al Hilal iyibonamo igitego, muri aya marushanwa ya CAF Champions League igitego cyo hanze kiba kivuze byinshi. Iki gitego cya Al Hilal cyahise cyibutsa abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda amateka Rayon Sports ifitanye na Al Hilal kuko no mu 1994 ubwo Rayon Sports yasezereraga iyi kipe , Rayon Sports yabanje igitego Al Hilal iracyishyura ariko batahira icyo kuko umukino warangiye ari 4-1.

Rayon Sports imaze kwishyurwa iki gitego, uburyo yageraga imbere y’izamu bwagabanutse binatuma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Ku munota wa 59 w’umukino AL Hilal yongeye kubona uburyo bwo gutsinda ubwo Waleed yisangaga asigaranye n’umuyezmu Kimenyi Yves ariko uyu rutahizamu umupira awushyira hanze.

Umukino warangiye ari 1-1, bivuze ko Rayon Sports ihawe akazi gakomeye ko kuzajya gutsindira Al Hilal muri Sudani cyangwa se bakanganya ku bitego birenze 1.

Rayon Sports yaherukaga gukubita ahababaza Al Hilal mu 1994 ubwo yayisezereraga mu mukino wabereye kuri stade Amahoro iyitsinze ibitego 4-1. Mbere y’uko umukino utangira herekanwe abakinnyi batsinze iyi Al Hilal mu 1994 babakomera amshyi ku bwo kubashimira.

Al Hilal Omdurman yo muri Sudan,  ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika.

Al Hilal si izina rishya mu matwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko aha ku butaka bw’u Rwanda dore ko iheruka kuhatsindirwa na Mukura Victory Sports mu mikino ya CAF Confederation Cup iheruka kuba.

Amateka ifitanye n’amakipe yo mu Rwanda agaragaza ko kuyitsindira muri Sudani ari ukurira umusozi muremure mu gihe na yo itajya yoroherwa no kubona insinzi mu Rwanda.

Ubwo Al Hilal yageraga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Ubwo Rayon Sports yageraga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

 

 

Umutoza wa Al Hilal
Abasifuzi bayoboye uyu mukino

Sarpong Michael yishimira igitego yari atsinze
Stade ya Kigali yari yuzuye abafana ba Rayon Sports

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger