Ramadhan wahoze muri Rayon Sports na Haringingo Francis berekanwe nk’abatoza ba Police FC
Nkunzingoma Ramadhan wahoze ari umutoza w’abanyezamu muri Rayon Sports yerekanwe mu batoza bashya ba Police FC bayobowe na Haringingo Francis na Rwaka Claude bavuye muri Mukura Victory Sports.
Aba batoza berekanwe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga kuri Stade ya Kicukiro, ubuyobozi bwa Police FC bwanatangaje ko Aimble Nsabimana yagizwe Kapiteni wa Police FC aho yungirijwe na Nshuti Dominic Savio uherutse kwirukanwa muri APR FC.
Police FC iherutse gukora impinduka zikomeye mu bakinnyi bayo, yirukana umunani barimo batandatu yaguze mu mwaka ushize w’imikino.
Haringingo Francis Christian watozaga Mukura Victory Sports yageze muri Police FC asimbura umunya-Zambia, Albert Mphande.
Mu birukanwe harimo Peter Otema wari wavuye muri Musanze FC, Bahame Arafat wavuye muri Marines, Ndayisaba Hamidou na Cyubahiro Janvier bavuye muri AS Kigali, Manzi Sincere Huberto na Niyibizi Vedaste bavuye muri Sunrise FC, bose basezerewe bagifite amasezerano y’umwaka umwe.
Abandi ni Ishimwe Issa Zappy wagiye kugerageza amahirwe muri Wazito FC yo muri Uganda, Nzabanita David wasubiye muri Bugesera FC, Mushimiyimana Mohammed wagiye muri APR FC n’umunyezamu Nduwayo Danny.
Mu bakinnyi bashya ba Police FC harimo Nimubona Emery wavuye muri Bugesera FC, Munyakazi Yussuf Lule na Kubwimana Cédric bavuye muri Mukura Victory Sports, Ndoriyobijya Eric na Ndikumana Magloire bavuye mu Burundi, Benedata Janvier wavuye muri AS Kigali, Ntirushwa Aimé wakiniraga AS Muhanga, Nduwayo Valeur wa Musanze FC na Nshuti Dominique Savio watandukanye na APR FC.
Police FC ntiyahiriwe n’umwaka w’imikino 2018/19 kuko yawusoje iri ku mwanya wa kane muri shampiyona, mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro yasezewe na Kiyovu Sports muri ½, igatsindwa na Rayon Sports ibitego 3-1 bahataniye umwanya wa gatatu.