Rafael York ukinira Amavubi yavuze impamvu yavuye mu ikipe y’igihugu bitunguranye
Umukinnyi Rafael York ukinira u Rwanda hagati mu kibuga ariko asatira,yatangaje ko yavuye mu ikipe y’igihugu igomba gukina na Kenya kubera ko inshuti ye ya hafi yapfuye.
Uyu mukinnyi byavugwaga ko yashwanye na bagenzi be bakinana mu Mavubi kubera ko yanze guha Sugira Ernest nimero ye 16,yavuze ko ibyo atari byo ahubwo ari ikibazo cye bwite,mu butumwa yashyize hanze.
Yagize ati “Natashye mu rugo kubera ikibazo cyanjye ku giti cyanjye.Inshuti yanjye ya hafi yapfuye.Ntaho bihuriye n’ikipe cyangwa mu rwambariro.Nkunda ikipe n’u Rwanda kandi mfite icyizere cy’ejo hazaza.
Kuri njye,umuryango uza mbere.Iyi niyo mpamvu nasubiye mu rugo.Ni ibibazo byanjye bwite.”
Hari andi makuru yavugaga ko yaba yarabajije abatoza niba nta bandi ba rutahizamu Ikipe y’Igihugu ifite, bikaba byarakiriwe nabi bityo agafata umwanzuro wo kwigendera ejo kuwa Gatandatu.
Rafael York yahamagawe bwa mbere mu Amavubi muri Kamena ubwo hitegurwaga imikino ibiri ya gicuti Ikipe y’Igihugu yahuyemo na Centrafrique.
Gusa, icyo gihe ntiyitabiriye ubutumire ndetse ubwo yageraga mu Ikipe y’Igihugu muri Kanama, yasibye imikino ya Mali na Kenya kubera ko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda.
Byamusabye gutegereza umukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E ubwo u Rwanda rwari rwakiriye Uganda mu Ukwakira, akina igice cya mbere gusa nka rutahizamu anyura ibumoso.
Icyo gihe, umutoza Mashami yanenzwe ku buryo yasimbuje uyu mukinnyi byagaragaraga ko ari mu bari gukina neza ndetse hari amakuru yavugaga ko Rafael York atishimiye icyo cyemezo n’uburyo yakinishijwe ku mwanya adasanzwe akinaho.
Ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Mali ibitego 3-0 ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Rafael York yabanje mu kibuga asimburwa na Nishimwe Blaise ku munota wa 65.
U Rwanda ruzakirwa na Kenya ku wa Mbere saa Cyenda mu mukino usoza iyo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.