AmakuruImikino

Rafael da Silva uhanzwe amaso n’abafana bose ba Rayon Sports ni muntu ki?

Rutahizamu w’Umunya-Brazilian Jonathan Rafael da Silva ni ryo zina riri kugarukwaho n’abakunzi ba Rayon Sports. Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko ni we abafana ba Rayon Sports bahanze amaso muri uyu mwaka w’imikino ku kuba yabahesha igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka kizahita gihesha Rayon Sports itike ya CAF Champions league.

Amakuru y’uko uyu musore agomba gusinyira Rayon Sports yahawe umugisha na Bernard Itangishaka, Umunyamabanga wa Rayon Sports.

Ibi kandi byanemejwe na Alex Karenzi Ushinzwe gukurikirana inyungu z’uyu mukinnyi.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umu Agent w’umutoza Robertinho cyo kimwe n’abakinnyi nka Prosper Donkor na Michael Sarpong, yemereye The New Times ko ibigairo ku mpande zombie byamaze kurangira, bityo ko uyu musore agomba kugera I Kigali kuri uyu wa gatandatu. Da Silva agomba kubonana na bagenzi be kuri iki cyumweru.

Byitezwe ko da Silva asinya amasezerano y’imyaka 2 uyu munsi, mbere y’uko hakorwa ibirori byo kumumurikira abafana. Ibi birori byafashwe nk’iby’agatangaza bizanamurikwamo Kakule Mugheni Fabrice cyo kimwe na Bisi nshya Rayon Sports iheruka kwihahira. Ni ibirori biteganyijwe kuba kuri iki cyumweru.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yatanze kuri uyu rutahizamu angina n’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika. Mu busanzwe yakiniraga ikipe ya Sousa Esporte Clube y’iwabo.

Uyu rutahizamu abakunzi ba Rayon Sports batangiye gufata nka Messi bataramubona, yavutse ku wa 15 Nzeri 1991. Yavukiye ahitwa Caruaru muri Brazil.

Ni rutahizamu waciye mu kipe ya Red Bull Juniors Salzburg yo muri Autriche. Aha hari muri za 2010.

Jonathan da Silva uyu yatangiriye ruhago muri  Corinthians Alagoano  ibarizwa mu mujyi wa Maceió  mu gihugu cya Brazil.

Afite agahigo ko kuba muri 2009 yarabaye uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’ingimbi mu batarengeje imyaka 18 aho yanyeganyeje inshundura incuro 17 zose.

Uyu mwaka wa 2009 kandi ni wo yasinyemo amasezerano nk’umukinnyi wabigize umwuga. Ibi byahise bimuhesha amahirwe yo kujya mu kipe nkuru ya Alagoano.

Muri Gashyantare 2010, Jonathan yatijwe muri FC Salzburg yo muri Autriche, ahava muri Kamena 2011. Mu mikino 25 yabashije gukinira iyi kipe, yayitsindiye ibitego 5.

Nyuma yo kunanirwa kwemeza abatoza b’iyi kipe yo muri Autriche, Jonathan yagiye muri Corithians y’iwabo muri Brazil, ahava muri Nzeri 2011.

Kuva iki gihe, Jonathan aba Rayon bategereje yagiye aca mu makipe menshi yo mu kiciro cya kabiri iwabo muri Brazil, akenshi na kenshi akoreshwa nk’intizanyo. Amakuru agaragaza ko nta kipe yamazemo igihe kiri hejuru y’umwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger