AmakuruAmakuru ashushye

Radiyo yo mu Bufaransa, France Inter, yemeye ‘ubujiji’ ku mvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse gukoresha.

Radiyo yo mu Bufaransa, France Inter, yasabye imbabazi inemera ‘ubujiji’ ku kiganiro iherutse gutangaza gikubiyemo imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo kiganiro cyatambutse ku wa Kabiri tariki 7 Mata 2020 cyitwa ‘Par Jupidémie’. Muri icyo kiganiro hajemo agace gasetsa kayobowe n’umunyarwenya Constance Pittard. Uwo munsi ako gace kari kiswe “Journée mondiale de réflexion sur le génocide au Rwanda”.

Muri icyo kiganiro gito cyamaze iminota itatu, Constance yavuzemo abantu ‘bahoze babana neza imyaka n’imyaka ariko nyuma bakaza gusubiranamo bagatemana’.

Yongeyeho ko ufashe ibyo byabaye wabigereranya nk’umukino wo gukirana ukunze gukinwa n’abana (Bataille de polochons), aho baba baterana imisego.

Iki kiganiro cyarakaje Abanyarwanda cyane cyane ababa mu Bufaransa, biyemeza kwandikira France Inter bayisaba gusaba imbabazi cyangwa hagafatwa izindi ngamba.

Kuri iki Cyumweru, Ubuyobozi bwa Radiyo France Inter, uwayoboye ikiganiro n’umunyarwenya wagikoze basabye imbabazi, bavuga ko byatewe n’ubujiji kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa France Inter, Laurence Bloch yemeye ko imvugo ya Constance y’uko muri Jenoside ari “abantu batemanye’ , iteye ikibazo.

Ati “Ishyigikira uruhande rw’abashaka kugoreka amateka bahakana uruhare rw’abahutu muri ubwo bwicanyi, kandi bikaba byaratangajwe kuri radiyo mbereye umuyobozi.”

Yongeyeho ati “Ndasaba imbabazi kandi nicuza ibyabaye ku miryango y’inzirakarengane, hejuru y’agahinda ifite hiyongeraho n’ihakana ryaba rikozwe ku bushake cyangwa atari ku bushake.”

Bloch yavuze ko ibyakozwe na Constance bigaragaza “ubujiji bugifitwe na benshi mu baturage bacu ndetse n’imbaraga nke dushyira mu gutangaza ukuri kuri iyo Jenoside”.

Umunyarwenya Constance Pittard, nawe yanditse ubutumwa asaba imbabazi, avuga ko mu kiganiro yakoze “umugambi utari uwo ugukomeretsa, gutesha agaciro ibiri gukorwa cyangwa guhakana ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.”

Yavuze ko amaze gukora ikiganiro, yakiriye ubutumwa bwinshi burimo amarangamutima y’abo yari amaze gukomeretsa.

Uyu munyarwenya yemera ko yakinishije ingingo itakabaye izamo gutebya, ati “nakoresheje imvugo isuka umunyu mu bisebe. Ntabwo ari byo nari ngambiriye.”

Constance yavuze ko ubusanzwe ikiganiro cye kigambiriye gusetsa abantu, bityo ko kuba hari abo cyarakaje, bivuze ko yahushije intego.

Ati “Intego yanjye ni ugutuma abantu bishima. Mu gihe rero akazi kanjye kazamuye amarangamutima y’abantu (barakaye), ndemera ko intego yanjye mba nayihushije. Ndabisabira imbabazi.”

Ubuyobozi bwa France Inter bwiyemeje gushaka umwanya uhagije, hakavugwa ku ngingo zitanga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Charline Vanhoenecker, ukora ikiganiro Par Jupidémie na we yemeye ko habayemo ubujiji kwemera ko amagambo apfobya Jenoside avugirwa mu kiganiro ashinzwe.

Ati “Nasanze ari njye wo kunengwa kurusha Constance kuko nta kwiregura mfite kuri ubwo bujiji.”

Yakomeje agira ati “Nubwo nshyigikira gutebya nka bumwe mu buryo bwo kugaragaza ubuhangange bwa muntu ku byago aba yaranyuzemo, ndatekereza ko iriya ngingo iteye ubwoba, yagombaga gufatwa mu buryo bwihariye, hakabaho kubanza gutekereza no kuyishakaho amakuru ahagije.”

Si ubwa mbere France Inter ishinjwa gukoresha imvuga zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro cyitwa “Le duel Natacha Polony, Raphaël Glucksmann” cyatambutse ku wa 18 Werurwe 2018, umunyamakuru Natacha Polony yavuze ko abakoze Jenoside n’abayikorewe bose bari kimwe.

Ni amagambo yarakaje Abanyarwanda benshi, Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wandikira urwego rugenzura ibinyura mu itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho, Conseil Supérieur de l’Audiovisuel (CSA), anasaba ibisobanuro France Inter.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger